Kwamamaza

UBUHINZI N’UBWOROZI

Nyamagabe: Barataka igihombo bavuga ko batewe n’abayobozi babo

Yanditswe

kuya

na

Muneza Ferdinand
Nyamagabe: Barataka igihombo bavuga ko batewe n’abayobozi babo

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo, baravuga ko bari mu gihombo gikomeye ngo cyatewe no kugira ubumenyi bucye mu ikoreshwa ry’ifumbire ubuyobozi bwabahaye ariko ntibubigishe uko bagomba kuyikoresha.

N’ubwo aba bataka igihombo hari abandi bavuga ko batagihabwa imbuto nziza, byose bakabyegeka ku buyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bavuga ko bwabatereranye kuburyo ngo niba nta gikozwe benshi bari buve muri uyu mushinga bavuga ko wari ufatiye runini aka karere ndetse n’utundi twegeranye na ko.

Aba bahinzi babigize umwuga ku gihingwa cy’ibirayi, bavuga ko badafite ubumenyi buhagije bwo gukoresha ifumbire bahabwa, bityo ngo bigatuma umusaruro wabo nawo ugabanuka.

Hari abavuga ko kuri ubu ngo ntacyo biteze ku birayi bazasarura, bitewe nuko ngo ifumbire bahawe ngo bayikoreshe mu buhinzi bwabo bayikoresheje uko babyumva nta na nama z’abashinzwe ubuhinzi bahawe kuburyo ngo ntacyo biteze kuzakura mu byo bahinze.

Abahinzi bagaragaza iki kibazo ni abatuye mu murenge wa Gasaka na Buruhukiro iza ku isonga mukwera cyane ibirayi muri aka karere ka Nyamagabe.

Kabayiza Leonard umwe muri aba bahinzi yagize ati:” Nkanjye rwose ntababeshye nta bumenyi buhagije mu gukoresha iyi fumbire baduhaye pe! Ni ikimenyimenyi ubu aho nezaga nka toni sinzi niba nzanakuramo ibiro 30. Gusa numva ngo abadakoresha ayo mafumbire, nk’izo za DAP batavangavanga usanga ibirayi bimeze neza! Rwose nibadufashe batwigishe kuko ni byo bidutunze”

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwo buvuga ko iki kibazo cyatewe nuko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB ngo cyahaye abigenga ibigendanye n’ubutubuzi bw’imbuto bityo ngo bakaba bagiye kubikurikirana ku buryo bitazongera.

Jean Lambert Kabayiza, ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyamagabe yagize ati:” Tugiye gushyira imbaraga mu bakora ubutubuzi mu karere kugira ngo babyikorere ari na benshi kubera ko abahinzi ubwabo bari bamenyereye ko buri gihembwe RAB ibaha imbuto.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yageneye Akarere ka Nyamagabe miliyoni 40FRW azakoreshwa mu bukangurambaga ku itubura ry’imbuto n’ikoreshwa ry’ifumbire, bityo kuri we ngo bikazafasha akarere kongera umusaruro uturuka ku gihingwa cy’ibirayi n’ubuhinzi muri rusange.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza