Kwamamaza

UBUHINZI N’UBWOROZI

Nyagatare : Imirenge yose uko ari 14 yagezwemo n’ibiza.

Yanditswe

kuya

na

Kayiranga G
Nyagatare : Imirenge yose uko ari 14 yagezwemo n’ibiza.

Mu gihe hari abatekereza ko Akarere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda, katajya kibasirwa n’ibiza, imibare igaragaza ko imirenge yose ikagize uko ari 14 yahuye n’ibiza kandi by’ubwoko bwinshi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko umurenge wa Rukomo ariwo murenge wibasiwe cyane n’ibiza byatangiye kugaragara kuva mu kwezi kwa kabiri kwa 2018 bikamara amezi ane.

Ibiza byagaragaye muri ako Karere k’umurambi ni imiyaga yatwaye amazu, inkuba zakubise amatungo n’abaturage bamwe bakahaburira ubuzima ndetse n’imvura nyinshi yaguye mu gihembwe cy’ihinga gitambutse ikangiza imyaka, imivumba yayo igahitana n’ubuzima bwa bamwe mu batuye muri aka karere.

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Gatunda na Rwimiyaga baganiriye na Makuruki.rw bavuga ko nubwo aka karere katari mu turere tw’ubutumburuke cyangwa ngo kagaragaremo amanegeka menshi, ibiza byabashegeshe.

Kakuze Agnes umunyamuryango wa Koperative Abishyizehamwe ihinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Gatunda, Akagali nya Nyarurema, avuga ko ku mwero uheruka, basaruye imifuka itatu y’ibishyimbo gusa, kubera imvura nyinshi.

Ati “ igihembwe gishize twari twahinze ibigori n’ibishyimbo kubera ko twari dufite imirima iri hasi ahantu hagera amazi, nuko amazi aza kuzura ibishyimbo birarengerwa ntitwasarura, imvura yaraguye ari nyinshi yanga guhagarara, imirima iruzura, imyaka irarengerwa, umuntu wari gusarura wenda nka toni nk’eshanu, kubera iyo mvura yasaruye nk’imwe, twe twasaruye imifuka itatu gusa”.

Undi muturage wo mu murenge wa Rwimiyaga ati “ twahuye n’umuyaga ukomeye mu kwezi kwa karindwi kandi uhoraho, umuyaga uturuka hirya iyi ngiyi za Tanzania, ugasanga byabaye nabi insengero murazibona, amazu asanzwe nayo yashiriye hasi”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyagatare, Murekatete Juliette, avuga ko ibyo biza byatangiye mu kwezi kwa kabiri bimara amezi ane, hangirika byinshi.

Ati “ buri murenge wakozweho, hari umwana watakaje ubuzima wo muri Karama, dufite amazu yasambutse, hari inka 3 zakubiswe n’inkuba, hapfuye ihene eshanu n’intama imwe, amazu yasenyutse ni 219, hangirika n’imyaka yari ku butaka iri ku buso bwa hegitari 557,9, hangiritse n’ibiraro bitandatu”.


Murekatete vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Nyagatare

Murekatete Juliette avuga ko abaturage bahuye n’ibiza bahawe ubufasha aho byihutirwa kandi bagikomeza n’ubukangurambaga kuko hari aho abaturage baba babigizemo uruhare nko kutazirika ibisenge by’inzu.

Usibye ibi biza byibasiye aka karere kuva mu kwa kabiri kwa 2018, mu myaka yabanje inkuba yishe abana babiri bo mu murenge wa Gatunda (2015 na 2017).

Akarere ka Nyagatare gafite imirenge 14, benshi mu bagatuye batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza