MINAGRI yatanze integuza ku bafite ubutaka i Kigali batabyaza umusaruro

Tony Nsanganira umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Tony Nsanganira yasabye abitabiriye inama mpuzabikorwa ku buhinzi n’ubworozi gukora ubukangurambaga mu guhuza ubutaka, kubyaza umusaruro ubutaka budakoreshwa ndetse no gutunganya ibishanga hagamijwe kongera umusaruro muri iki gihembwe cy’ihinga kigiye gutangira.

Kuri uyu wa kane tariki 1 Nzeli 2016, i Kigali hateraniye inama mpuzabikorwa ku buhinzi n’ubworozi yahuje Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ibigo bifite aho bihurira n’ubuhinzi n’ubworozi, abayobozi ku nzego z’uturerere ndetse n’abahinzi borozi bo mu mujyi wa Kigali.

Zimwe mu ngingo nyamukuru zibanzweho muri iyi nama, harimo kureba uko ubuhinzi n’ubworozi bwagenze mu gihembwe cy’ihinga kirangiye mu mwaka wa 2015-2016 ndetse no gushyiraho gahunda y’impinduramatwara mu gihembwe cy’ihinga kigiye gutangira.

Umuyobozi wungirije wa RAB, Ndabamenye Telesphore yatangaje ko mu mwaka w’ihinga 2015 - 2016 hagaragayemo akajagari aho abahinzi banini bitabiriye gukoresha imbuto n’ifumbire ku gipimo kinini kurusha abahinzi bato, gusa avuga ko muri gahunda y’impinduramatwara mu buhinzi hagiye gukorwa ubukangurambaga kugirango abahinzi n’aborozi babwirwe akamaro ko gukoresha ifumbire no gutera imbuto zitanga umusaruro.

Rwomushana Augustin, umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’ubukungu mu mujyi wa Kigali yatangaje ko bishimira urwego rwagezweho mu buhinzi n’ubworozi kuko intego bihaye yagezweho gusa agaragaza zimwe mu mbogamizi bagize zirimo ubutaka butabyazwa umusaruro na banyirabwo, ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi ku baturage mu ihuzwa ry’ubutaka n’amaterasi yaciwe akaba atabyazwa umusaruro.

Ku kibazo kigaragara cyane mu mujyi wa Kigali ku kubyaza umusaruro ubutaka budakoreshwa, benshi bavuze ko iyo bambuye ubu butaka abatabukoresha bugahabwa ababifitiye ubushobozi abaturage batanga ibirego bikaba bikiri ikibazo mu kubyaza umusaruro ubu butaka kuko budahabwa ababifitiye ubushobozi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(Minagri), Tony Nsanganira avuga ko hagiye gukorwa amasezerano n’aba babufite bagakora uko bashoboye bakabubyaza umusaruro byabananira bukazahabwa abafite ubushake n’ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ubwo butaka.

Nsanganira yagize ati: " Twifuza ko abatabyaza umusaruro ibishanga babyamburwa bigahabwa ababibyaza umusaruro, ni na yo mpamvu dushaka kubishyira mu masezerano kuko benshi babikoresha badafitanye amasezerano na Leta bakumva nta kibazo, tuzabishyira mu bikorwa tubaganirize tubabwire ibyo dushaka kuhashyira bafashwe kubihinga nibananirwa tuhahe abandi bahakoreshe."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Nsanganira kandi yasoje asaba ko hakorwa ubukangurambaga mu bahinzi bo mu mujyi wa Kigali kugira ngo gahunda y’impinduramatwara muri iki gihembwe cy’ihinga gishya izagerweho mu bijyanye no guhuza ubutaka, kububyaza umusaruro kimwe no gutunganya ibishanga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo