Kuvuga ko umusaruro w’inganda uzaboneka n’ibitunga abantu bidahagije, byaba ari ukwibeshya-Depite Nyirarukundo

1

Depite Nyirarukundo Ignatienne

Depite Nyirarukundo Ignatienne yasabye ko hakorwa amavugurra mu buhinzi, abaturage bagafashwa guhinga bakabona umusaruro mwinshi ubasha kubahaza ubwabo, bakabona gukora ibyoherezwa mu nganda.

Yabivuze kuri uyu wa Mbere ubwo Inteko Rusange Umutwe w’Abadepite yemezaga Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 09 Werurwe 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana 34.300.000 z’amadetesi agenewe gahunda yo kuvugurura Urwego rw’Ubuhinzi.

Yavuze ko hari ibyagiye bigerwaho mu rwego rw’ubuhinzi n’uwborozi ariko auvuga ko hari ibitaragerwaho kandi by’ingenzi nko kuba hari abana bagera kuri 38 % bagwingiye mu gihugu hose.

Depite Nyirarukundo yavuze ko udashobora guhaza inganda kandi hari abatabasha no kugira ubushobozi bwo kurya gatatu ku munsi.

Yagize ati “Usanga ubuhinzi bwacu n’ubworozi ikintu bukeneye ntabwo ari ibintu byo kuganirira hagati aho, hakenewe ibintu nakwitwa revolution, revolution itavuga ngo turongera ubuso bwo guhingaho ahubwo niba 80 % bafite 0.59 % bya hegitari mu Rwanda, abo bantu birashoboka ko umuntu yabafasha bagahinga, bakeza bakarya gatatu ku munsi?Niba bishoboka se birasaba iki?Ariko niba uko imyaka ihita ubona bigenda bigabanuka kandi wenda ikibigaragaza si uko abantu badafite ibihagije ariko iyo ufite abana 39 % bagwingiye, kugwingira ni ubukene bwa bundi burenze igipimo butuma umuntu atabona ibyo kurya bihagije.None ibi byarangira bite?”

Nyirarukundo yavuze ko inzego zose bireba zikwiye kwiha intego, hagashyirwaho igihe ntarengwa ibibazo byo kutihaza mu biribwa bizaba byakemutse.

Yagize ati “Twihe intego y’igihe aba bantu batabona ibyo kurya bibahagije bizaba byarangiye bityo n’umusaruro ujya mu nganda waboneka, ariko kwibeshya ko umusaruro w’inganda uzaboneka, n’ibitunga abantu bidahagije , ibyo ntekereza ko kwaba ari ukwibeshya.”

Depite Rwaka Pierre Claver na we yasabye ko ingeri y’ubuhinzi yitabwaho, ndetse avuga ko abona ubutaka bwaratewe.

Yagize ati “Isi secteur y’ubuhinzi irimo ibibazo byinshi cyane.Isuri yamaze ubutaka bwacu, bwaragiye aribwo bwera kubera imiterere y’igihugu cyacu, nta gisubizo turabona gifatika.Hafashwe ingamba nziza zo guhuza ubutaka, ariko ubutaka bwacu bwaratewe, burarwaye cyane.Urebye imyumbati irarwaye, urutoki rurwaye, ibigori birarwaye, nta kizima kikiriho.

Rwaka yakomeje agira ati “Iyo ibishyimbo tubiteye muri iyi minsi izuba ritakivira igihe, rirabyica, rikabyonona, bigakonjama… N’ubu aha ngaha hari ibintu twafotoye ejo bundi, ibintu by’ibikoko sinzi uko babyita biri kurya ibigori byabimaze, biteye ubwoba, ni ikibazo gikomeye. Hebeho uburyo buhamye bwo gukurikirana iyi secteur y’ubuhinzi, kuko n’iyo ituma abanyarwanda bagira imibereho myiza yihuse”

Abadepite mu nteko rusange yo kuri uyu wa Mbere

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko hari ibitaragerwaho mu buhinzi ariko ngo niyo ntego.

Yavuze ko ibipimo bigaragaza ko uko umwaka ushira umusaruro ugenda wiyongera.Ati “Nubwo tutaragera aho twifuza ariko iyo urebye umwaka ku wundi ibipimo bigenda bigaragaa ko bizamuka, ari ku bijya mu mahanga nk’icyayi n’ikawa, n’ibindi bihingwa nk’umuceri, ibishyimbo , ibigori.Imyumbati yarwaye ariko aho itarwaye umusaruro kuri hegitari uri hejuru kandi buri mwaka ibijyanye no kongera umusaruro kuri hegitari cyangwa umukamo ku nka birakurikiranwa…ntabwo turagera aho twifuza, ikinyuranyo kiracyari kini ariko intabwe iri guterwa.”

Yagarutse ku byonnyi nka nkongwa byibasiye imyaka nk’ibigori, amze avuga ko bashyizeho ingamba zo kubirwanya.

Ati “Nkongwa idasanzwe inzego zitandukanye ziri gufatanya kuyirwanya.Ni ibintu biteye ubwoba ariko iri no mu bindi bihugu…Umuti warabonetse kandi ukorerwa mu Rwanda, turakeka ko iki kibazo gikemuka vuba.”

Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare muri Werurwe bagaragaje ko ubuhinzi bwihariye 30 % ku musaruro mbumbe w’igihugu ungana na miliyari 6,618 Frw zabonetse mu mwaka wa 2016.

Izo nzego zavuze ko Izamuka ry’urwego rw’ubuhinzi ryabaye ryiza mu gihembwe cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu ariko biba bibi mu gihembwe cya kane kubera amapfa n’imyuzure byangije imyaka.


Dr Ndagijimana Uzziel asobanurira abadepite

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Uyu nawe aribeshya uruganda rushaka aho rukura raw material. Rwohereza mu mahanga.nkubu cacao iva muri africa niyo ikorwamo chocolat iburayi iyo igarutse ku isoko ryacu ihagera ikosha.
    Si ikibazo ko twakubaka inganda tukihaza mu byo tudafite hano.dore nkubu za miliyari zishorea mu kurangura amavuta hanze kandi dushobora kubaka inganda tukikorera amavuta!!

Tanga Igitekerezo