Kamonyi: Ubugari bwitwaga Shirumuteto busigaye bwitwa Manawarakoze

3

Shirumuteto isigaye yitwa Manawarakoze

Abaturage bo mu murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi baravuga ko ifu y’imyumbati bari barise “Shirumuteto”, isigaye yitwa “Manawarakoze” kuko n’abayitinyaga bayirya kandi ntigire icyo ibatwara.

Mu minsi ishize, mu ntara y’Amajyepfo cyane cyane mu turere twa Kamonyi, Ruhango na Nyanza, humvikanye abaturage bataka inzara yakomotse ku irumba ry’igihingwa cy’imyumbati cyahuye n’indwara ya kabore.

Abaturage baho benshi bari batunzwe n’umwumbati, bayigerekaga ku bishyimbo, bakayiryamo ubugari, indi bakagurisha bakaguramo ibyo bakeneye.

Abugari bwera bw’i Gitarama nk’uko byajyaga bivugwa bwarabuze, batangira kurya ubuturutse muri Uganda na Tanzaniya bujya gusa n’ikijyina, bamwe baburya bukabatera ibibazo mu nda, bukaribwa n’uwashize umuteto ari yo mpamvu yatumye babwita Shirumuteto.

Gusa kuri ubu abaturage baho baravuga ko ubu bugari babumenyereye kuri ubu bakaba baburya ntibubagireho ikibazo na kimwe.

Uwitwa Ndahayo Zacheé utuye mu Murenge wa Kayenzi, yabwiye MAKURUKI ko iyo fu y’ubugari bitaga Shirumuteto ubu basigaye bayirya kandi ntibatere kugubwa nabi nkuko byari bimeze mbere.

Yagize ati: “Ubu turya Shirumuteto, abantu bashize umuteto barayirya kandi ntacyo baba.”

Umucuruzi witwa Muhawenimana Jean Marie Vianney ukorera mu isantire ya Kayenzi mu karere ka Kamonyi, avuga ko kuba ubugari buturuka hanze y’u Rwanda, hari bamwe bataburyaga, ubu bakaba baburya ari byo byatumye babwita Manawarakoze kuko iyo butabaho inzara yari kubica.

Yagize ati “impamvu tubwita Manawarakoze ni uko bwaziye igihe nta bindi byo kurya bihari, bwabanje kwitwa Shirumuteto kuko abantu batinyaga kuburya, ubu umukire n’umukene nibwo basigaye barya.”

Ubugari bw’imyumbati isanzwe y’i Gitarama igura hagati y’amafaranga 600 na 700 mu gihe Manawarakoze igura hagati y’amafaranga 400 na 500.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa kayenzi buvuga ko hari gutuburwa imbuto y’imyumbati nshya kugira ngo mu mwaka utaha abaturage bazabone imbuto batere babone uko bongera kweza imyumbati nkuko byahoze.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. ni amini kumugina .turashi makurukimubinyamakuru kuko mutwegera gusa hage hakurikiranwa imbuto zibazatanzwe kugira NGO zirengere abanyagihugu kdi vuba. murakoze.Gus muzasure abakora nibigage.

  2. ni amini kumugina .turashi makurukimubinyamakuru kuko mutwegera gusa hage hakurikiranwa imbuto zibazatanzwe kugira NGO zirengere abanyagihugu kdi vuba. murakoze.Gus muzasure abakora nibigage.

  3. Andika Igitekerezo Hano imvura iri kugwa neza abatubura imbuto yimyumbati bashyiremo agatege ndetse nibijumba bifasha abaturage cne to

Tanga Igitekerezo