Ngororero: Barataka kubura intanga batera inka kuko zihabwa abo muri Girinka gusa

Umuvuzi w’amatungo uri gutera inka intanga Photo:Internet

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero baravuga ko babuze intanga zo gutera inka zabo n’izabonetse zigahabwa abahawe inka muri gahunda ya Girinka munyarwanda bonyine.

Aba baturage bakora ubworozi bw’inka muri uyu Murenge bavuga ko batangiye guhura n’ikibazo cyo kubura intanga mu mwaka ushize wa 2015.

Icyo gihe ngo intanga zari ziri ku murenge wa Kabaya ariko ngo abaturage bajya gusaba ko inka zabo ziterwa intanga bakabwirwa ko intanga zihari zagenewe abaturage bahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda gusa.

Umuturage witwa Niyonsenga Schadrack yagize ati “inaha guteza intanga ntibiheruka, abatera intanga batereye abo muri Girinka gusa, abandi baratureka.”

Uyu muturage akomeza avuga ko kuba inka zabo zitaratewe intanga byabagizeho ingaruka kuko babanguriza ku mfizi z’ubwoko butari bwiza rimwe na rimwe n’inka zabo zikahandurira indwara y’imitezi.

Yagize ati “ dushyira ku bumasa bw’ubunyembwa bubyara inka zidatanga umukamo, rimwe na rimwe inka yawe ikahandurira imitezi.”

Sekabanza Francois we yavuze ko mu murenge wa Kabaya hari ikibazo cy’abantu bashinzwe gutera intanga kuko babakenera bakababura mu gihe inka zabo zarinze.

Yagize ati “inka yanjye yaje kuyirindisha, igihe kiragera irarinda ariko naramuhamagaye ambwira ko adahari, njya kubanguriza ku kimasa gisanzwe.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Kabaya Tuyizere Anastase yemeza ko aborozi bo mu Murenge wa Kabaya bagize ikibazo cyo kutabona intanga uko bikwiye akavuga ko byatewe n’uko icyuma gikonjesha intanga cyo mu kigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi cyapfuye.

Yagize ati “nibyo koko twagize ikibazo cyo kubura intanga ariko sitwe byaturutseho byatewe n’uko icyuma gikonjesha intanga cyiri muri RAB cyari cyarapfuye ariko ubu rwose abaturage baze biyandikishe inka zabo zizaterwe intanga.”

Ku kibazo cy’abashinzwe gutera intanga batita ku borozi, umuyobozi w’umurenge wa Kabaya Tuyizere avuga ko hari igihe bigeze kumara amezi 6 badafite veterineri ariko ubu ngo bafite abantu 2 babihuguriwe kandi icyo kibazo ntikizongera kubaho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo