Kwamamaza

UBUHINZI N’UBWOROZI

Nyabihu:Barinubira igihombo baterwa no kurumba kw’ibireti

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Nyabihu:Barinubira igihombo baterwa no kurumba kw’ibireti

Abaturage b’imirenge itandukanye muri Nyabihu bavuga ko nubwo bahinga ibireti babikora kubera itegeko ariko ngo birabahombera, kuri bo ngo barifuza ko bahabwa uburenganzira bwo kwihingira ibirayi.

Ibireti ni igihigwa gihigwa mu Karere ka Nyabihu mu Mirenge imwe n’imwe, abaturage bo muri Nyabihu basabwe kugihinga gisimburanwa n’ibirayi mu gihe mbere aribyo bahingaga gusa.

Bavuga ko ibireti bibahombera ugereranyine n’umusaruro bakuraga mu birayi bityo ngo kugihinga ni uko batasuzugura itegeko.

Umwe mubo twaganiriye wo mu murenge wa Kabatwa bagize bati :”Ibireti nyine turabihinga hakabaho igihe bipfuye bikuma ntibigereke, ibirayi twarabiryaga tugahaga tugasagura n’udufaranga, ibirayi urabihinga ukarya bifite akamaro. Ibireti turabihinga kubera itegeko nyine nonese twakanga itegeko? habaho igihe tubihinga ntitugeremo reba nk’ubu watambagira ukareba byarumye.”

Undi na we yagize ati: ”Ari ibireti birinjiza ari n’ibirayi birinjiza ariko ibirayi byo ni kure kubi, ibirayi bigira igiciro kiri hejuru kandi uranahinga ukarya, ibireti se ko tubihinga kubw’itegeko ugirango tuba tubishaka?”

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu ushizwe ubukungu Mugwiza Antoine avuga ko aba baturage bakwiye kureka imyumvire y’uko bahinga ibirayi gusa kandi ngo ibireti babisimburanya n’ibirayi. Avuga ko kurumba kw’ibi bireti byatewe n’ibihe byahindutse.

Ati: ”Ntabwo tugihinga (igihingwa) buri munsi ahubwo turasimburanya ahavuye ibirayi tukahashyira ibireti, kuba rero bararumbije byatewe n’ibihe byabaye bibi.”

Ibireti si igihingwa kimenyerewe mu Rwanda kuko gihingwa mu ducye ducyeya keramo harimo n’aha Nyabihu gusa kikaba ingirakamaro kuko gikorwamo ibintu bitandukanye harimo n’imiti.

Ibireti ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu kitamenyerewe cyane mu Rwanda, Gihingwa mu bice byo mu Majyaruguru no mu Burengerazuba aho bikunze kuboneka mu karere ka Burera, Rubavu, Nyabihu na Musanze.

Umushongi wabyo ukorwamo imiti yica udukoko two mu mirima twangiza imyaka. Ibireti kandi bivamo imiti irwanya ibyonnyi bitari ibyo mu mirima gusa ahubwo byibasira n’imyaka aho ihunitse. Iyo miti irwanya kandi udusimba dukwirakwiza udukoko dutera indwara nka Malaria na Trypanosomiazi n’indi.

Binavamo imiti ikoreshwa mu kurinda abantu n’amatungo ibitondagizi nk’inda, imbaragasa, ibiheri, uburondwe n’ibindi. Ku bahinzi babyo,ibireti bigira akamaro gakomeye cyane mu kubazanira amafaranga bityo bakikura mu bukene.

Gusa bamwe mu babihinga barabyinubira kuko bo baba bishakira ibihingwa bahinga byakwera bagashyira mu nkono bagateka bakarya bakanagaburira abana babo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza