Kwamamaza

UBUHINZI N’UBWOROZI

Indwara ya Nkongwa imaze kwibasira hegitari ibihumbi 15 z’amasaka n’ibigori mu gihugu

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Indwara ya Nkongwa imaze kwibasira hegitari ibihumbi 15 z’amasaka n’ibigori mu gihugu

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Gerardine yatangarije inama y’abaminisitiri kuri uyu wa Gatatu ko indwara ya nkongwa imaze kwibasira hegitari 15.699 mu turere 23 tugize igihugu.

Abahinzi batangiye gutaka iyi ndwara cyane mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Iyo nkongwa igaragazwa n’umutwe wayo ufite ishusho ya“V”, ihera mu mutima w’ikigori yangiza kandi igasigamo imyanda myinshi cyane.

Minisitiri Mukeshimana yatangarije inama y’abaminisitiri ko ubusanzwe igihembwe cy’ihinga B cyagendaga neza, ariko ko haje icyorezo cy’ indwara ya nkongwa imaze kwibasira ibigori n’amasaka mu Mirenge 108.

Nkuko bigaragara mu byemezo by’inama y’abaminisitiri, Minisitiri Mukeshimana yavuze ko MINAGRI irimo gukora ubukangurambaga ku kwirinda iyo ndwara mu Gihugu hose, abaturage bakangurirwa gukora umuganda wo gutoragura no gutwika udukoko twagaragaye no gutera umuti amagi yatwo.

Iyi ndwara yibasiye ibigori n’amasaka mu Rwanda nyuma yo kuyumva iyogoza ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo mu mpera z’umwaka ushize.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB ) giherutse gusaba abahinzi kugura no gutera imiti ya “Rocket”, Lambda Cyhalothrin cyangwa Supermethrin ahagaragaye iyi nkongwa, nubwo na RAB hari ubufasha iri gutanga.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza