Ikigo cyo muri Ireland kigiye gutanga amatungo 1,500 ku miryango yo mu Rwanda

Umuyobozi wa Bothar (iburyo), Niall Maloney umuyobozi w’ikibuga cy’indege cya Shannon na Sophie umukorerabushake

Ikigo cyitwa Bothar cyo muri Ireland kigiye gutanga amatungo agera ku 1,500 ku miryango yo Rwanda mu rwego rwo gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu bikorwa by’urukundo uyu muryango ukora hagamijwe kurwanya ubukene n’inzara ku isi.

Mu matungo 1,500 atandukanye biteganyijwe ko azavanwa mu gihugu cya Ireland n’uyu muryango harimo inka 40, ingurube 260, ihene 200 ndetse n’inkoko 1000, aya matungo akazashyikirizwa imiryango igera kuri 797 yasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi mukuru wa Bothar, Dave Moloney aganira n’ikinyamakuru Agriland cyo muri Irlend yagize ati: “ Imyiteguro ya nyuma yamaze gutungana, bizaba ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza igikorwa cy’ubufasha bw’amatungo gikozwe na Bothar. Ni igikorwa cy’ingirakamaro twakoreye hamwe kubera impamvu nyinshi, niyo matungo menshi tugiye gutanga kandi ibi ni urwibutso ku gihugu cya Ireland, bigaragaza nanone isabukuru y’imyakla 25 nk’umuryango usanzwe ufasha ndetse n’urugendo rw’ibyo twakoze."

Moloney yavuze ko batakoze iki gikorwa kubera isabukuru bizihiza gusa ahubwo harimo no kuzirikana amateka mabi iki gihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo.

Biteganyijwe ko kuri uyu wambere Tariki 10 Ukwakira 2016 aribwo itsinda ry’abantu boherejwe n’uyu muryango bazahaguruka ku kibuga cy’indege cya Shannon berekeza mu Rwanda mu gikorwa kizamara iminsi itanu.

Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Shannon ni kimwe mu baterankunga b’uyu muryango aho gitanga ubufasha mu gutwara amatungo n’ibiryo bihabwa abaturage mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abatuye isi.

Bothar ni ikigo cyo muri Ireland gikora ibikorwa by’urukundo kikaba gifasha imiryango itandukanye ku isi mu kurwanya inzara n’ubukene habungwabungwa ibidukikije mu buryo burambye. Wavukiye mu mujyi wa Limerick muri iki gihugu utangira ari nk’ikigo cy’ubucuruzi cyoherezaga inka muri Afurika mu myaka ya 1999, nyuma iki kigo kiza kuvamo umuryango ukora ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’abaturage.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo