I Kigali hatangiye inama mpuzamahanga yageneye igihembo Perezida Kagame

Minisitiri w’ubuhinzi Mukeshimana (ubanza ibumoso, Minisitiri w’intebe Murekezi (uwa gatatu ibumoso) na Dr Akinwumi umuyobozi ya BAD (uwa 2 iburyo) bafunguye imurikagurisha ry’ubuzinzi)

Kuri uyu wa 13 Kamena 2016, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi yatangije inama nyafurika y’ihuriro ry’ubushakashatsi ku buhinzi anatangiza icyumweru cya 7 cyahariwe ubumenyi ku buhinzi, mu gutangira kw’iyi nama Perezida Kagame ndetse na perezida wa banki nyafurika itsura amajyambere bagenewe ibihembo byo guteza imbere ubuhinzi.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa mbere igamije kwigira hamwe uko ubushakashatsi ku buhinzi bwakomeza kuzamuka ku mugabane wa Afurika. Ni inama yitabiriwe n’impuguke ziturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo.

Minsitiri w’intere w’u Rwanda Murekezi Anastase wari uhagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimangiye ko ubuhinzi ari ingenzi mu guhindura ubukungu bwa Afurika.

Minisitiri w’intebe Murekezi yagize ati:” ubuhinzi ni ingenzi ku guhindura ubukungu bwa Afurika nk’uko Perezida wacu ahora abivuga, kuri ibi Perezida wacu yakoze akazi gakomeye ko kubuzamura ndashimira FARA (Forum of Agriculture of Rwanda in Africa) yabizirikanye ikamugenera igihembo.”

Michael Ryan uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’uburayi mu Rwanda ari na we wari awuhagarariye muri iyi nama yakanguriye Abanyafurika bari bitabiriye iyi nama kwitabira ubushakashatsi kuko ari bwo bubumbatiye iterambere rirambye.

Yagize ati:”Ubushakashatsi ni bwo bufasha abantu guhanga udushya kandi utwo dushya ni two dufasha abantu kugera ku iterambere rirambye.”

Michael Ryan yavuze ko umuryango wabibumbye muri uyu mwaka uzatanga miliyoni 200 z’amayero yo kuzamura ubuhinzi muri Afurika , yavuze kandi ko kugeza mu mwaka wa 2020 umuryango w’umumwe bw’uburayi uzaba umaze gutanga miliyari y’amayero yo kuzamura ubuhinzi muri Afurika yose.

Michael yashimangiye ko umuryango w’ubumwe bw’uburayi uzafatanya n’umugabane wa Afurika ku buryo kugeza mu mwaka wa 2025 bazaba bamaze guca burundu ikibazo cy’imirire mibi cyashinze imizi muri Afurika.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda Mukeshimana Geraldine yabwiye abitabiriye iyi nama ko ubushakashatsi bugira akamaro mu buhinzi bwo mu Rwanda Ati:” ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuhinzi mu Rwanda bugira akamaro gakomeye mubyo tugeraho byose kandi tuzakomeza kubikora.”

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko ari iby’agaciro ku Rwanda kwakira inama nk’iyi kandi ko izungura byinshi abanyarwanda ndetse n’abayitabiriye muri rusange, yashimangiye ko ikoranabuhanga ari ryo ryongera umusaruro uva mu butaraka.

Umuyobozi wa Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) Dr Akinwumi Adesina na we wari witabiriye iyi nama yasabye abanyafurika kwitabira gushora imari mu buhinzi kuko ari byo bizamura iterambere ry’uyu mugabane ndetse ukarushaho kwihaza mu biribwa.

Muri iyi nama kandi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ubuhinzi, ni igihembo cyashyikirijwe minisitiri w’intebe Anastase Murekezi wari umuhagarariye.

Undi wahawe igihembo ni umuyobozi wa abanki nyafurika itsura amajyambere Dr Akinwumi Adesina na we ashimirwa uruhare rwe mu kuzamura ubuhinzi kuri uyu mugabane.

Iyi nama yitezweho ko izareberwamo ibisubizo ku buhinzi bwa Afurika dore ko impuguke ziturutse mu bihugu bitandukanye zizungurana ibitekerezo n’abanyarwanda ku kuzamura ikoranabuhanga mu buhinzi mu rwego rwo kongera umusaruro.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo