Gicumbi: Urubyiruko rurashinja agoronome kubambura igishanga bahawe n’Akarere

1

Nyuma y’aho akarere ka Gicumbi gahaye igishanga urubyiruko ndetse n’abaturage bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ngo bagihinge biteze imbere, ariko abaturage bavuga ko agoronome w’umurenge wa Cyumba yacyihereye abakire.

Aba baturage bavuga ko akarere kasabye ko urubyiruko rwibumbiye mu mashyirahamwe ari rwo ruhabwa igishanga noneho ahasaguka bakahaha abantu bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. ngo babikoze uko babibwiwe ariko Agronome w’umurenge wa Cyumba aho iki gishanga kibarizwa agenda ashyiramo abakire agakuramo abahateganyirijwe.

Ngaruye Emmanuel ni umwe mu baturage baganiriye na Makuruki.rw.Avuga ko bagiye bishyira mu matsinda nk’uko babibwiwe hanyuma barabikora bahabwa aho guhinga ariko agronome ahabaka mu buryo batasobanukiwe.

Yagize ati “Twahawe nimero aho yasohokeye turagenda turahatema, tumaze gutema agronome araza ngo nituvemo ahita ahihera umukire twebwe atwohereza ahandi tujya gutema bundi bushya, twaramubwiye ngo kuki atabwira uwo mukire akajya kwitemeshereza, aranga.”

Uyu muturage akomeza avuga ko imitangire y’iki gishanga irimo amarangamutima menshi kuko ngo umukire araza yamara kuvugana na Agronome bakamuha aho yifuza batitaye ku bahafashe mbere.

Abandi baturage twaganiriye bakomeje gusobanura ko hari amatsinda menshi bo bakemanga bakavuga ko agenda avuka nyuma y’aho ubuyobozi bw’akarere buhaviriye; bakaba bavuga ko hari abarema amatsinda ya baringa kugira ngo bahabwe igishanga.

Muganga Claude, agronome mu murenge wa Cyumba avuga ko bahuye n’imbogamizi y’amatsinda menshi akaba ari yo mpamvu bagiye bahindura nimero z’ibituta (parcellles) a batanze.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari impapuro bazanye zigenda zuzuzwa n’abagize itsinda kugira ngo birinde guha amatsinda ya baringa.

Mudaheranwa Juvenal, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yavuze ko yatunguwe no kumva umurenge udakora inshingano wahawe nk’uko wabisabwe anatangaza ko agiye kubikurikirana.

Yagize ati: “Icyo kibazo nkimenye nonaha ariko byaba bibabaje haramutse harajemo amarangamutima, tugiye kubikurikirana nidusanga ariko biri turabwira umurenge ubikosore bikorwe uko bikwiye.”

Iki gishanga giherereye mu Kagari ka Rwankonzo mu Murenge wa Cyumba ho mu Karere ka Gicumbi; gifite hegitari 16 kikaba cyarahawe amatsinda 91 angana n’ibituta 91, hasigaye ibituta 4 nabyo bizahabwa amatsinda y’urubyiruko.

RURINDA Patrick

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Yewe nubwo yabyifuza ntabwo yabishobora kuko kiriya gikorwa kirimo gukurikiranirwa hafi na REG kandi nawe urabizi ko igikorwa kirimo ingabo zacu amanyanga ntiyashoboka pe! Muhumure rwose biro mu maboko mazima.

Tanga Igitekerezo