Kwamamaza

UBUHINZI N’UBWOROZI

Gicumbi: Barataka ubushomeri batewe nuko icyayi cyasimbujwe ibirayi.

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Gicumbi: Barataka ubushomeri batewe nuko icyayi cyasimbujwe ibirayi.

Bamwe mu baturage barifuza ko icyayi cyakongera kigahingwa aho cyakuwe kuko cyabahaga akazi

Abaturage baturiye igishanga gihuza igihugu cy’u Rwanda n’igihugu cya Uganda hafi y’umupaka wa Gatuna, ahajyaga hahingwa icyayi ubu hatewe ibirayi. Abaturage bakaba bavuga ko kuba hatakiri icyayi byatumye ubushomeri bwiyongera kubera ko cyabahaga akazi bakabona amafaranga, bakaba bifuza ko icyo gishanga cyakongera kigaterwamo icyayi bakongera kubona imirimo.

Abaturage batuye mu gace ka Gatuna hafi y’umupaka wa Gatuna ku ruhande rw’u
Rwanda mu karere ka Gicumbi, baravuga ko kuba ubu nta cyayi kikirangwa mu
gishanga cyabo bibatera kubura imirimo, bityo ubushomeri bukaba bubamereye
nabi, dore ko ubu hateyemo ibirayi.

Aba baturage barifuza ko icyayi cyakongera kigahingwa muri iki gishanga bakongera kubona imirimo bakeshaga icyo cyayi nk’iyo kugikorrera, kukinoga no kugipakira, bityo bakabasha kubona amafaranga, aho kujya gushaka akazi mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Umwe muri abo baturage waganiye na MAKURUKI yagize ati: ” Basubijemo icyayi twaba tugize amahirwe natwe twabona aho dukorera amafaranga, none se ko tuva inahangaha tukajya gushaka amafaranga mu Bugande tukajya gusoroma za Kijura iyo ngiyo za Toro gushakayo amafaranga? biterwa nuko tubura aho gukora, icyayi ni igihingwa ngengabukungu, Leta ishobora kubonaho amadovize natwe tukabona imirimo, hano hakiri icyayi abaturage hafi ya bose ni ho bakoraga ariko ubu ngubu, bitewe nuko icyayi kitakihahingwa imirimo yaragabanyutse, ni na yo mpamvu akenshi abenshi bakunze kujya gutera ibiraka Uganda”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko butasubiza inyuma iki gitekerezo cy’aba baturage, ariko bukavuga ko icyayi bifuza gutera cyaterwa biciye mu makoperative ahinga icyayi muri icyo gishanga nk’uko umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal yabitangarije MAKURUKI

Meya Mudaheranwa yagize ati: ” Iyo bibaye igihingwa ngengabukungu bigira akamaro kurushaho, ni yo mpamvu rero twumva twabishyigikira ahubwo tukabagira inama yo kubinyuza mu makoperative barimo, hari amakoperative abiri ahinga icyayi bibumbiyemo twumva rero binyuze muri ayo makoperative bagira inzira babisabamo kandi ndumva Leta itabangamira ko hahingwa igihingwa nk’icyo ngengabukungu”.

Nubwo icyayi ari igihingwa ngengabukungu kininjiriza igihugu amadovize kuko gicuruzwa cyane mu mahanga, iki gihingwa kandi kigira n’akamaro ku baturage kuko gitanga akazi ku baturage batari bake na bo kikabunganira mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe bikenera amafaranga, bityo iki gishanga cya Gatuna kiramutse cyongeye guterwamo icyayi bikaba byaba ari igisubizo kiza ku baturage barimo kubura imirimo muri iyi minsi.

NDARISABAMUNGU Paul Clement

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza