Gicumbi: Akarere kahaye inshingano nshya Inkeragutabara zararaga irondo

1

Abazakora iki gikorwa babanje kugihugurirwa

Uburiganya bwagiye bugaragara mu icuruzwa ry’amafumbire n’izindi nyongeramusaruro nko kuzigurisha mu bihugu by’abaturanyi kandi zaragenewe abanyarwanda, kutabonera inyongeramusaruro ku gihe n’ibindi bibazo byagiye bigaragara muri iyi gahunda, bigiye gutuma hifashishwa zimwe mu Nkeragutabara ngo harebwe uko hakumirwa ibyo bibazo byagaragaraga mu icuruzwa ry’inyongeramusaruro.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, abahagarariye Inkeragutabara, abahinzi n’abafite mu nshingano guteza imbere ubuhinzi mu mirenge yose igize akarere ka Gicumbi, batangiye kugenda bahurira mu mahugurwa hagamijwe gusobakirwa uko Inkeragutabara zigiye kwinjizwa mu bikorwa byo gucuruza inyongeramusaruro n’imikoresherezo yazo.

Impamvu nyamukuru yo kwifashisha Inkeragutabara (zizaba zaratoranyijwe) muri ibi bikorwa ngo ni uko uko icuruzwa ry’inyongeramusaruro ryakorwaga hagiye hagaragaramo ibibazo by’amanyanga.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Gicumbi, Murindangabo Yves Theoneste yagize ati:” Nyuma y’ibibazo bitandukanye mwagiye mwumva, iyibwa ry’amafumbire ajya aho atakagombye kujya, ahandi akambuka igihugu ajya hanze kandi agenewe umuhinzi w’umunyarwanda, ubu rero hariho gahunda y’uko inyongeramusaruro zigiye gucuruzwa biciye mu bufatanye n’Inkeragutabara, atari ugucuruza gusa ahubwo ari no gukurikirana koko niba ya fumbire ijya k’uwo igenewe ari we muturage.”

Abahinzi bo muri aka karere nabo bishimiye iyi gahunda bavuga ko gukoresha Inkeragutabara muri gahunda yo kubegereza inyongeramusaruro bayitezeho umusaruro ufatika ushingiye ku kuba bazajya bazibonera ku gihe, kuko ngo hari igihe bazishakaga ntibazibone.

Umwe mu bahinzi witwa Ntigashira Alexandre aganira na Makuruki.rw yagize ati:” Njyewe ndabona muri ubu buryo bw’impinduramatwara mu buhinzi, icyo bizadufasha kuba Inkeragutabara zigiye gucuruza inyongeramusaruro, icya mbere abagorodila (Agro dealer) twari dufite nta bushobozi buhagije bari bafite bwo kubonera abahinzi ifumbire bose bakeneye, ibyo rero byagiraga ingaruka muri sezo (season), igihe cy’ihinga cyageraga umwagorodila akabura amafaranga yo kurangura amafumbire, noneho umuhinzi akikoreshereza imbuto ye yishakiye hirya no hino ntabone n’ifumbire ku gihe yayishakaga.”

Ubusanzwe ifumbire yagurwaga ikanagurishwa na ba rwiyemezamirimo babaga baratsindiye iryo soko, gusa ubu buryo ngo bwakundaga kugaragaramo ibibazo binyuranye, ari na byo byatumye hashyirwamo Inkeragutabara zo kubikurikirana.

Kuri ubu ngo rwiyemezamirimo azajya azana ifumbire ubundi zihakurwe n’Inkeragutabara zatoranyijwe ndetse n’umuturage wemejwe babe ari bo bazitanga mu baturage ndetse Inkeragutabara zinakurikirane imikoresherezwe yazo.

NDARISABAMUNGU Paul Clement

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. iyifumbire se yo izaboneka ko mbona buriwese ashaka inyungu ze urugero urangura Ku giciro cyo hejuru ukagurisha has I

Tanga Igitekerezo