Amapfa avugwa mu turere tumwe na tumwe two mu Rwanda ntazabuza umuganura kuba

Minisiteri y’umuco na Siporo iratangaza ko kuba tumwe mu turere two mu Rwanda tuvugwamo amapfa ngo bitazabuza umuganura kuba kuko ahubwo wazaba umwanya mwiza wo gufata ibyemezo by’ihinduka ry’ikirere.

Tumwe mu turere two mu Rwanda nka Kayonza na Gatsibo tumaze iminsi tuvugwamo amapfa yanatumye umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ugabanuka bitera inzara ndetse bamwe mu baturage bivugwa ko basuhukiye mu bihugu by’ibituranyi nka Uganda.

Aya mapfa yavuzwe mu gihe mu Rwanda hitegurwa kwizihizwa umunsi mukuru w’umuganura umunsi ubundi utegurwa ukanizihizwa mu rwego rwo kwishimira umusaruro w’ubuhinzi.

N’ubwo byumvikana ko umusaruro wagabanutse ariko ngo ntawe ukwiye kugira impungenge ko umuganura utazaba nk’uko Minisiteri y’umuco na siporo ifite mu nshingano gutegura uyu munsi ibitangaza.

Minisitiri Uwacu Julliene uyobora iyi Minisiteri avuga ko ahubwo uyu munsi ukwiye kuba umwanya wo gufata ingamba z’amapfa.

Yagize ati:” Nibyo koko ntabwo umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wabonetse ku buryo bumwe mu gihugu hose ariko kwizihiza umuganura uretse no kwishimira umusaruro wabonetse habaho no gufata ingamba zituma ubutaha umusaruro ushobora kwiyongera. Nkumva rero kwizihiza umuganura tutabivanaho cyangwa ngo tuvuge ngo ntibizaba kubera ko ibiribwa hari aho byagabanutse."

Yakomeje agira ati: "Uwo muganura uzizihizwa mu bushobozi bafite, ibyo bafite nibyo bazasangira uzaba n’umwanya mwiza wo gufata ingamba nziza ku mbuto no ku mpinduka z’ikirere kugirango umwaka utaha hazabe hari impinduka noneho ntituzagire ibibazo nk’ibyo twagize muri uyu mwaka bitewe n’ikirere.”

Minisitiri Uwacu kandi avuga ko uyu mwaka kamwe mu dushya duhari ari uko Umuganura uzahuzwa n’iserukiramuco ry’imbyino kuko ngo ibi bikorwa byose bifitanye isano.

Ati:”Byumwihariko uyu mwaka tukaba twarahuje igikorwa cy’umuganura n’iserukira muco ry’imbyino bikaba byose bifitanye isano kuko ari umuganura ukomoka mu muco wacu ndetse n’imbyino zigaragara mu iserukira muco zikaba noneho zo zigaragaza imico itandukanye y’ibihugu bya Afurika”

Iserukira muco riteganyijwe kuzatangira ku itariki ya mbere z’ukwezi gutaha kwa Kanama igasozwa ku itariki ya kane hanyuma ku itariki ya 5 z’uko kwezi hakizihizwa umuganura.

Iserukiramuco rizatangirira mu mujyi wa Kigali rikomereze no mu tundi turere, hakazatoranywa akarere kamwe muri buri ntara. Kayonza niyo yatoranyijwe mu Burasirazuba,Amajyaruguru, Musanze ndetse na Ruzisi mu Burengerazuba.

Iri serukiramuco rizasorezwa mu Karere ka Nyanza aho hanateganyijwe igitaramo kitwa “Nyanza twataramye”

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo