Polisi n’Umujyi wa Kigali bahize guhashya ubuzererezi n’ubucuruzi bw’akajagari

Umuyobozi wa Polisi IGP Emmanuel Gasana na Mukaruliza Monique uyobora Umujyi wa Kigali

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’ubwa polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Kanama 2016, basinyanye imihigo igamije ubukangurambaga mu guteza imbere isuku n’umutekano, aho buri ruhande rwiyemeje kuzashyira mu bikorwa ibikubiye muri iyi mihigo kugira ngo bazabashe kuyesa yose uko yakabaye.

Muri uyu muhango wabereye ku biro by’Umujyi wa Kigali, inzego zose z’ubuyobozi kuva ku murenge, n’uturere tugize umujyi wa Kigali ndetse n’ubuyobozi bwa polisi y’u Rwanda, biyemeje ko mu gihe kingana n’amezi atandatu y’iyi mihigo biyemeje, bazaba bageze ku rwego rugaragarira buri wese, ahanini bibanda ku bikorwa by’isuku n’umutekano byo nkingi y’iterambere u Rwanda rugezeho magingo aya.

Abayobozi b’imirenge nk’urwego ruhorana by’umwihariko n’abaturage, basabwe kuzashyira mu bikorwa ibyo biyemeje ntibibe amasigaracyicaro ngo dore ko atari n’ubwa mbere basinya imihigo nk’iyi ariko wajya kureba ugasanga nyuma byasubiye uko byahoze nkuko Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Madame Monique Mukaruliza yabigarutseho.

Yagize ati:” Umutekano udahari n’isuku ntiyashoboka, imibereho myiza y’Abaturage nayo ntiyashoboka. Uko bigaragara, isuku hano mu mujyi wa Kigali ntabwo murayigira umuco. Twajyaga dushima abayobozi b’imirenge bitwaye neza, ariko ubu noneho tuzajya tubaza n’abataritwaye neza icyabibateye. Iyi mihigo musinyiye aha ntibe amasigaracyicaro dore ko atari n’ubwa mbere mubikora.”

Uyu muyobozi kandi yanavuze ko hagiye gushakwa uburyo ku mihanda itandukanye y’Umujyi wa Kigali hashyirwaho camera zicunga umutekano, mu rwego rwo guhangana n’abakora ibyaha ariko ntibamenyekane. Abaturage ngo bagomba kumva ko bagomba kuba mu mujyi usukuye kandi utekanye, cyane ko ngo iyo ntambwe bamaze kugeraho bayikesha ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

Kayisime Nzaramba, umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge ari nawe wari uhagarariye abandi bayobozi b’uturere tw’umujyi wa Kigali, yavuze ko kuba babonye umwanya wo gusinya kuri aya masezerano ari amahirwe akomeye bahawe, maze abizeza ko iki gihango bagiranye ngo batazabatenguha kuko ari nacyo u Rwanda rukesha ibyo rumaze kugeraho.

Yagize ati:” Nta zahabu na diyama (diamant) dufite, ariko hari amahirwe isuku n’umutekano u Rwanda rufite kandi tuzakomeza kubaka iri zina ndetse rikazaba n’umurage tuzasigira abanyarwanda kandi ko uyu muhigo tuzawesa kugera ku rwego rw’isi mu gukomeza guhesha ishema igihugu.”

Akomeza avuga ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo iyi mihigo abayobozi b’imirenge bataziyishyira mu tubati, ahubwo ko bagomba kumva ko bagomba gufatanya n’abaturage kugira ngo izagerweho.

Umuyobozi mukuru wa Poisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana nawe yavuze ko umuntu atavuga ngo hari iterambere mu gihugu mu gihe hari ibikorwa by’urugomo ndetse n’umwanda, maze yizeza umujyi wa Kigali ko bazakora uko bashoboye kose kugira ngo ibyo biyemeje babigereho cyane ko ngo ari inshingano zabo.

Yagize ati:” Nubwo tubona raporo zituvuga neza, tugomba kurushaho gukora neza kugira ngo dukomereze aho tugeze mu kurinda umutekano n’isuku mu banyarwanda.”

Iyi mihigo yasinywe hagati y’impande zombi ku nshuro ya gatandatu, izibanda ahanini ku kunoza isuku rusange, Ibigendanye no gutwara ibishingwe, Gutera ubusitani no gupavoma ndetse no Kubahiriza inshingano zabo cyane cyane isuku n’umutekano.

Hazibandwa kandi ku kurwanya ibiyobyabwenge, Kurwanya ibijyanye no gutwika, Kurwanya ubuzerezi mu mujyi wa Kigali harimo abana bo mu muhanda n’abazunguzayi, Kurwanya urusaku, Kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina , Gushyiraho amatara rusange, Gusangira amakuru muburyo bwihuse Gushyiraho komite za polisingi no guhwitura aho zidakora, Gushyiraho camera zicunga umutekano harwanywa impanuka n’ibindi.

Basinyana Imihigo


Mayor Mukaruliza ashyira umukono ku mihigo


Uhagarariye ba Gitifu muri Gasabo asinya


Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda


Ifoto y’ urwibutso

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo