U Rwanda rwakiriye izindi Ntare 2 z’ingabo n’inkura 8

Izi nyamaswa zagejejwe ku kibuga cy’indege i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri zizhita zijyanwa muri Pariki y’Akagera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri u Rwanda rwakiriye izindi ntare ebyiri ndetse n’inkura z’umukara umunani zaje zivanywe muri Afurika y’Epfo.

Intare n’inkura ni zimwe mu nyamaswa Leta y’u Rwanda ishyigikiye ko zongera kugaruka mu ma pariki yo mu Rwanda nyuma y’uko hari igihe kinini zamaze zitahagaragara.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa kabiri tariki 09 Gicurasi 2017, u Rwanda rwakiriye intare ebyiri z’ingabo n’inkura z’umukara umunani zaturutse muri Afurika y’Epfo mu rwego rwo gukomeza gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima biboneka mu mapariki yo mu Rwanda.

Izi nyamaswa zije zisanga izindi nkura 10 zazanwe mu cyumweru gishize nyuma yuko hari hashize imyaka 10 zicitse mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa Pariki y’akagera bwatangaje ko izi nyamaswa zamaze kugezwa muri pariki y’Akagera zikaba zirimo kwitabwaho n’abashinzwe gusigasira ubuzima bwazo nyuma y’urugendo rw’ibirometero 4,000 (4,000km) zakoze zizanwa mu Rwanda hifashishijwe indege n’imodoka zabugenewe.

Intare ebyiri zagejejwe muri Pariki y’Akagera uyu munsi ziravukana (ni impanga) zikaba zifite imyaka itatu y’amavuko, ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bukaba butangaza ko ari impano Afurika y’Epfo yahaye u Rwanda.

Igihugu cya Afurika y’Epfo ni nacyo giherutse gukurwamo intare zashyizwe muri iyi pariki y’Akagera (kuri ubu zimaze kororoka zikaba ari 17) ubu zikaba zibaye 19 zose hamwe nyuma y’izi 2 zaje mu gihe inkura zo zibaye 18 zose hamwe.

Kuvana inkura muri Afurika y’epfo, byatewe inkunga na People’s Postcode Lottery, hamwe na Guverinoma y’Abaholandi ku bufatanye n’ibigo bya African Parks n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda (RDB).

Uku kongera umubare mwinshi w’inyamaswa zidakunze kuboneka mu bihugu byinshi bya Afurika kubera ba rushimusi biraha amahirwe menshi u Rwanda yo gukomeza guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo nka kimwe mu byinjiriza u Rwanda amadevise atari make.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo