Kwamamaza

SERVICE

U Rwanda rwakiriye inkura 10 ziturutse muri Afurika y’Epfo

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
U Rwanda rwakiriye inkura 10 ziturutse muri Afurika y’Epfo

Muri Pariki y’Akagera hazanywe inyamaswa z’Inkura z’umukara zari zimaze imyaka icumi zitaboneka mu Rwanda.

Izi nkura zagejejwe mu Rwanda ari 10 ziturutse muri Afurika y’Epfo, ndetse nyuma y’iminsi mike hazakirwa izindi nkura 10 ziyongera kuri izi.

Igihugu cya Afurika y’Epfo ni nacyo giherutse gukirwamo intare zashyizwe muri iyi pariki y’Akagera kuri ubu zimaze kororoka zikaba ari 17.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB Claire Akamanzi abinyujije kuri twitter, yavuze ko iyi ari indi ntambwe ikomeye mu kuzamura urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.

Ati: "Kugaruka kw’inkura z’umukara mu Rwanda muri Pariki y’Akagera bifunguye indi paji nshyashya mu rusobe rw’ibinyabuzima, dushimiye abafatanyabikorwa batumye bigerwaho. Twiteguye kuzakira no kuzisigasira mu rwego rwo kurengera inyungu z’urwego rw’ubukerarugendo n’umuryango nyarwanda muri rusange"

Muri Pariki y’Akagera haherukagamo inkura muri 2007, ba rushimusi ni bo babaye nyirabayazana wo gucika kw’inkura muri iyi Pariki kuko zahoze ari nyinshi.

Kuba amahembe y’inkura ahenze cyane ku isoko nibyo bituma ba rushimusi bazibasira cyane, bakazica bakagurisha amahembe yazo ku buryo bwa forode ari na byo bituma izi nyamaswa zikomeza gucika cyane muri Afurika.

Inkura zije zisanga izindi nyamaswa z’inkazi zibarizwa muri iyi pariki zirimo Intare, Inzovu, Imbogo n’izindi


Bazishyize mu byumba byabugenewe kugirango babashe kuzitwara

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza