Kwamamaza

SERVICE

Radiyo KFM Rwanda igiye gufunga imiryango

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Radiyo KFM Rwanda igiye gufunga imiryango

Ikigo cy’itangazamakuru cyo mu gihugu cya Kenya NMG (Nation Media Group), cyatangaje ko kigiye gufunga zimwe muri radiyo zacyo zirimo na KFM ikorera mu Rwanda bijyanye na gahunda yacyo y’ivugurura.

Itangazo NMG yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2016, rivuga ko bahisemo gufata uyu mwanzuro mu rwego rwo kuvugurura imikorere y’iki kigo bagamije kubaka imbere hacyo heza mu gutangaza amakuru agezweho kandi yizewe.

Bavuga kandi ko bakoze ibi mu rwego rwo gutuma iki kigo kijyana n’ikinyejana cya 21 mu kugeza ku babakurikira amakuru agezweho.

Iki kigo cy’itangazamakuru kivuga kandi ko cyafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo guteza imbere televiziyo ya NTV ikazajya itangaza amakuru n’ibiganiro mu ndimi zinyuranye.

Amaradiyo y’iki kigo agiye gufungwa, arimo Nation FM na QFM zombi zo mu gihugu cya Kenya ndetse na KFM yari isanzwe ikorera mu Rwanda.

Gusa ngo nubwo ibi bitangazamakuru bifunze imiryango, ngo bizajya bikomeza gutangaza amakuru hifashishijwe interineti (online).

Iri tangazo rivuga ko guhera kuri uyu 30 Kamena 2016, iki kigo kiri bugabanye abakozi bacyo ariko kikazakomeza kubaha ubufasha mu gihe bazaba batereje akandi kazi.

NMG kandi ivuga ko izakomeza guha agaciro ababakurikira bijyanye n’ibyifuzo byabo.

Radiyo KFM mu Rwanda yafunguwe ku mugaragaro tariki 06 Gashyantare 2012.

Uretse KFM, Nation Media Group kandi yatangije ibitangazamakuru bimaze kuba ubukombe nka The Daily Nation, The East African, The Daily Monitor, Easy Fm, NTV, NTV Uganda, The Citizen n’ibindi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza