Abacururiza mu isoko ry’Akarere ka Nyanza bahagaritse umutima ku buryo bukomeye

Bamwe mu bakorera ubucuruzi mu isoko ry’Akarere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo, barasaba ubuyobozi bw’Akarere kabo kubafasha mu kubona ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo, kugira ngo batazongera kugwa mu gihombo nk’icyo baguyemo ubushize ubwo iri soko ryafatwaga n’inkongi y’umuriro.

Mu mwaka wa 2010 mu kwezi kwa gatunu, iri soko ry’Akarere ka Nyanza ryibasiwe n’inkongi y’umuriro. Icyo gihe abakoreraga ubucuruzi muri iri soko benshi muri bo bavugaga ko kubera kutagira ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo bahuye n’igihombo gikomeye kuburyo bamwe muri bo bavugaga ko ubucuruzi bwabo burangiriye aho.

Nyamara n’ubwo aba bacuruzi bavugaga ko nta bwishingizi bari bafite, bemeza ko bitatewe n’uko batazi akamaro k’ubwishingizi, ahubwo ko ngo inshuro nyinshi ubwo bageragezaga kwegera amasosiyete y’ubwishingizi yababwiraga ko bidashoboka gukorana nabo bitewe n’uko iri soko ngo nta buzima gatozi rifite.

Umwe muri bo agira ati: "Rwose tubabwije ukuri ntabwo tubuze amafaranga yo kugura ubwishingizi pe! Ariko iyo tugerageje kwegera ababutanga batubwira ko batatwemerera kubera ko ngo nta buzima gatozi iri soko rifite. Ubu dufite ikibazo rwose kuko benshi muri twe twahuye n’ingaruka ubwo iri soko ryashyaga.”

Uretse kuba iri soko ridafite ubuzima gatozi, ku rundi ruhande ngo kubera n’imiterere yaryo bitewe n’uko ryubakishije imbaho, ngo aya masosiyete y’ubwishingizi yababwiye ko batakorana mu gihe badakorera mu nzu zigaragara.

Undi mucuruzi yagize ati:"Rwose dufite ikibazo gikomeye ubwo haramuka hongeye kubaho ikindi kiza nk’ibyabaye mu mwaka wa 2010. Benshi muri twe dukoresha inguzanyo z’amabanki, dufite impungenge ko byongeye ingwate zacu bazigurisha. Ni ikibazo gikomeye.”

Nyamara nubwo aba bacuruzi bagaragaza impungenge bafite bakanasaba n’ubufasha akarere kabo, ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buvuga ko iki kibazo batakizi, bakavuga ko aba bacuruzi baramutse babegereye ngo hari icyo babafasha.

Kajyambere Patrick, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyanza yagize ati: "Twe icyo twabwira abo bacuruzi ni uko isoko ari iry’akarere n’ubwo ridafite ubuzima gatozi ariko akarere karabufite. Abafitanye amasezerano n’ Akarere yo gukorera muri iri soko bazaze tubafashe, abatayafite cyangwa bayataye na bo bazaze tubiganireho kandi tuzabafasha kuko natwe tuzi ko ari ikibazo.”

Kubigendanye no kuba ngo bakorera mu nzu z’imbaho, byo uyu muyobozi akomeza avuga ko iyo itaba impamvu kubera ko n’ubundi ngo amasezerano bagirana nayo masosiyeti y’ubwishingizi arebana n’ibicuruzwa byabo atareba imyubakire.

Muri iyi minsi hirya no hino mu Rwanda hagenda haba inkongi z’imiriro kuburyo butunguranye, ari nayo mpamvu Leta isaba abacuruzi ndetse n’abaturage muri rusange gushaka uburyo bakwirinda izo nkongi, byumwihariko bagura ibyabafasha mu kuzizimya ndetse no gushinganisha ibicuruzwa byabo.

Gusa ibi birasa n’ibidashoboka ku ruhande rw’abacuruzi bitewe n’ibiciro bavuga ko bihanitse, ari na yo mpamvu basaba ko bakoroherezwa mu kubona ubwishingizi kugira ngo uwahura n’iyo nsanganya byibuze azabone ubwishyu aho kugwa mu gihombo.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo