Abagenzi n’Aba Convoyeurs batangiye guterana amagambo bapfa Smart card

Abagenzi nibumva impamvu baguze aya makarita ariko kugeza ubu aba Convoyeur bakaba bari kuyanga

Abatwara imodoka kuri ligne Ville - Nyamirambo ndetse n’abagenzi batangiye kutumvikana bapfa ikarita yashyizweho abagenzi bazajya bishyuriramo mu gihe bagiye mu rugendo (Smart Card), aho abagenzi bashaka kwishyura bakoresheje iyo karita ariko aba convayeri bo bakabangira bagashaka ko bishyurwa amafaranga mu ntoki.

Hashize iminsi hirya no hino mu bitangazamakuru bitandukanye, humvikana amatangazo yatanzwe na sosiyete itwara abagenzi ya RFTC ahamagarira abagenzi kwitabira kugura amakarita azajya yifashishwa mu kwishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga amafaranga angana n’urugendo umuntu yakoze by’umwihariko ku modoka ziva cyangwa zijya I Nyamirambo.

Mu matangazo sosiyeti ya RFTC itanga, humvikanamo ko iyi gahunda yo kwishyura hakoreshejwe ikarita ikoranye ubuhanga, yagombaga gutangira taliki ya 15 Kamena 2016 igatangirira ku modoka zigana cyangwa iziva I Nyamirambo. Icyo gihe abagenzi bavuga ko bitabiriye kugura amakarita ku bwinshi, kuko bumvaga ko ari igisubizo ku mpande zombi, ariko ngo kugeza n’ubu iyi gahunda ntiratangira kandi ngo baramaze gutanga amafaranga yabo ibintu bo bita ko ari ubutekamutwe.

Umwe mubagenzi baguze iyi karita yagize ati:” Sinumva ukuntu badushishikarizaga kwitabira kugura amakarita yabo batubwira ko kwishyura mu ntoki bicitse burundu. Nk’ubu nkanjye nari nifitiye udufaranga ibihumbi 5000 ndadutanga kugira ngo ntazabura uko ntega kuko biri mu bingora, none ngo iyi gahunda ntiratangira. Ubu ni ubutekamutwe.”

Mu gushaka kumenya niba koko ibyo aba bagenzi bavuga ari ukuri, umunyamakuru wa Makuruki.rw yinjiye muri izi modoka zijya I Nyamirambo, maze yibonera imbona nkubone umu convoyeur ashwana n’abagenzi bashakaga kwishyura bakoresheje aya makarita ariko we akababera ibamba abasaba kwishyura amafaranga mu ntoki.

Aba bagenzi banafite ku bwinshi aya makarita, bavugaga ko babwiwe ko iyi gahunda yagombaga gutangira taliki ya 15 Kamena 2016 ariko na n’ubu ngo ikaba itaratangira, bityo bakaba batumva Impamvu iyi karita idakoreshwa kandi baratanze amafaranga yabo.

Umwe muri bo yagize ati:” Bishoboka ko ari ubusambo bw’aba convoyeur. Nta kuntu wambwira ukuntu akamashini turimo kukareba karimo gukora, we akatubwira ko iyi gahunda itaratangira. Ahubwo babonye ko akazi kabo kagiye guhagarara bakabura uko bapyeta mutubarize ababishinzwe.”

Abashofeur n’abakonvoyeur batwara imodoka za RFTC kuri ligne ya Nyamirambo, bo bavuga ko iby’iyi gahunda batabizi, ko ahubwo babibona nk’izindi gahunda zose zishyirwaho n’abayobozi babo cyane ko ngo nta n’uruhare babigiramo cyangwa ngo bagishwe inama mbere yo kuzishyiraho.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara, aganira na Makuruki.rw yagize ati ” Izo ni gahunda zabo, twumva babivuga ntituzi igihe bizakorera kuko bahora batubwira ngo ejo, ejo yabaye intero n’inyikirizo.”

Bakomeza bavuga ko abatekereje iyi gahunda babyizeho neza, kandi ko banazi Impamvu yabyo, bityo ngo icyo basaba ni uko byakwihutishwa kuko biri gutuma bagirana amakimbirane n’abagenzi kandi atari ngombwa.

Mu gushaka kumenya niba iki kibazo kiri muri sosiyeti zose zitwara abagenzi, umunyamakuru wa Makuruki.rw kandi yakomereje mu zindi sosiyete ziitwara abagenzi maze ho asanga nta kibazo kirimo aya makarita akoreshwa neza, n’abagenzi bamuhamiriza ko iyi gahunda yaje ari igisubizo kuko nta muntu ugishwana n’abaconvoyeur bapfa amafaranga.

Ubwo twageraga muri gari nshya mu mujyi aho bategera imodoka zijya I Nyamirambo, twabonye abokora akazi ko gucuruza ayo makarita bakomeje akazi kabo, tubabajije Impamvu mu modoka zijya I Nyamirambo iyi gahunda itarangira, batubwiye ko ibintu byose byamaze kujya ku murongo ko igisigaye ari ubuyobozi bwa RFTC bubura ngo batangize iyi gahunda ku mugaragaro.

Ubuyobozi bw’iyi sosiyeti ya RFTC na bwo bwemera ko iki kibazo gihari koko, gusa ngo byatewe n’abagombaga kuzana izo mashini batinze ariko ngo vuba aha biraba byakemutse nkuko bivugwa na Anita Mukamusoni, umunyamabanga nshingwabikorwa wa RFTC.

Yagize ati:” Ni byo koko icyo kibazo turakizi, ariko turamara impungenge abagenzi ko bitarenze kuwa gatatu w’iki cyumweru kizaba cya kemutse bagatangira gukoresha amakarita yabo. Ntabwo ari ubutekamutwe nkuko babikeka.”

Uyu muyobozi kandi anamara impungenge abagenzi bavuga ko kuba ayo makarita atabaruye ku mazina yabo bashobora kuba babigiriramo ikibazo, ababwira ko uzajya agira ikibazo azajya yihutira kubimenyesha ubuyobozi bwa RFTC bukamufasha hakiri kare.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo