Kigali: Ntibizaba ngombwa kugendana umuzigo w’amakarita ya Smart card

3

Mu gihe izi mashini zizaba zamaze kugezwa mu modoka zose ngo umugenzi azajya akoresha ikarita imwe mu modoka zose

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), buratangaza ko mu gihe gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura amafaranga y’ingendo izaba yatangiye gukoreshwa ku buryo bumwe n’amasosiyete yose atwara abagenzi ngo ntibizajya bisaba umugenzi gutunga amakarita yose y’izo sosiyete, ahubwo ngo azajya atunga ikarita imwe izajya ikora hose.

Mu mujyi wa Kigali habarizwa ama sosiyete atatu atwara abagenzi arimo Kigali Bus Services (KBS), RFTC ndetse na Royal Express.

Muri aya masosiyete yose uko ari atatu, KBS ni yo yamaze gushyira mu modoka zayo zose uburyo bwo kwishyura amafaranga y’urugendo hifashishijwe ikarita y’ikoranabuhanga (Smart card), naho mu zindi sosiyete zo ubu buryo bukaba bukoreshwa muri zimwe mu modoka zazo.

Gusa izi sosiyete zitarageza ubu buryo mu modoka zazo zose, zivuga ko uyu mwaka uzajya kurangira ubu buryo bwamaze gushyirwa mu modoka zayo zose nkuko bisabwa.

Umuyobozi wa Royal Express, Muneza Nilla aganira na Makuruki.rw yagize ati: “Uyu mwaka uzajya gushira imodoka zacu zose zirimo imashini za Smart Card.”

Bitewe n’uko abatuye mu mujyi wa Kigali bakunze kugenda mu bice bitandukanye kandi bikoreramo imodoka zinyuranye z’aya masosiyete, bibazaga niba bizabasaba gutunga amakarita y’izi sosiyete zose kugira ngo babashe kubona uko bagenda.

Gusa Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) kinafite mu nshingano ubwikorezi, Maj. Patrick Nyirishema, yabwiye Makuruki.rw ko mu gihe ubu buryo buzaba bwatangiye gukoreshwa n’imodoka zose ngo umugenzi uzajya uba ufite ikarita ya Smart Card, ngo azajya ayikoresha mu modoka za buri sosiyete atiriwe agura ikarita ya buri sosiyete.

Uyu muyobozi yavuze ko uburyo bwo ukoresha Smart Card ari uburyo bwiza bumaze gukemura ibibazo byo kutumvikana byajyaga biba hagati y’abakoresha n’abashoferi aho bakundaga gupfa amafaranga, aho banyiri ama Kompanyi atwara abagenzi wasangaga bashinja abashoferi babo kubiba bitewe n’uko nta buryo bwo kubagenzura bwabaga buhari.

Uburyo nk’ubu bumaze iminsi butangijwe na sosiyete itwara abagenzi mu mujyi wa Kigali ya R.F.T.C, aho bwatangiriye mu modoka zikorera kuri Ligne ya Nyamirambo-Ville, ariko abayobozi b’iyi sosiyete bakaba bavuga ko iyi gahunda izagera no mu modoka zayo zose mu gihe cya vuba.

Jean Paul Nkundineza

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Nibyiza gukoresha smartcards ariko hagakwiye gutekerezwa plan B kumuturage uzaturuka nka Nyamabage aje gusura umwana we Kabeza azasubira Nyamagabe on next day! Habaho ubundi buryo abantu badakorera Kigali bazaguramo tickets like tickets machine, etc. Murakoze

  2. Kweri sana.iyogahunda ninziza cyaneeeee
    N.B nyiri karita azanjya amenya gute?ama Frw agiye nasigaye kwikaritaye?mumfashe uwandusha kubimenya amfashepe

Tanga Igitekerezo