Kwamamaza

SERVICE

Leta y’u Rwanda igiye gutangiza ku mugaragaro imirimo yo kubaka ikibuga cy’indeye cya Bugesera

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Leta y’u Rwanda igiye gutangiza ku mugaragaro imirimo yo kubaka ikibuga cy’indeye cya Bugesera

Igishushanyo mbonera cy’ikibuga cy’indege cya Bugesera

Minisiteri y’ibikorwa remezo mu Rwanda yatangaje ko imirimo yo kubaka ikibiuga cy’indege mpuzamahanga izatangizwa kuri uyu wa gatatu tariki 09 Kanama 2017.

Iyi mirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba yahawe agaciro ka Miliyoni 818 z’amadorali ya Amerika ($818,000,000).

Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda, James Musoni, yabwiye The New Times ko mu gutangiza iyi mirimo ku mugaragaro hazashingwa ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iki kibuga.

Iki kibuga cy’indege kizubakwa mu rwego rwo kongera ibikorwa remezo byoroshya ingendo zo mu kirere kuko urwego rw’ingendo zo mu kirere rurimo gukura cyane mu Rwanda, hakiyongeraho ishoramari rizamuka buri munsi ndetse n’inama mpuzamahanga zibera mu Rwanda umunsi ku munsi.

Musoni yagize ati: "Iki kibuga cy’indege kizoroshya uburyo bw’ingendo mpuzamahanga kandi kinafashe igihugu gutanga serivise zishingiye ku ikoranabuhanga, ishoramari n’ubwikorezi."

Mu kwezi k’Ukwakira 2016, Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na kompanyi yo muri poltugale yitwa Mota-Engil Africa kugirango yige ku mushinga wo kubaka iki kibuga cy’indege.

Iki kibuga cy’indege kizubakwa mu byiciro bibiri aho icyiciro cya mbere kizatwara Miliyoni 414 z’Amadorali ya Amerika kikazarangira m’Ukuboza 2018

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere nikirangira iki kibuga cy’indege kizajya cyakira Miliyoni zikabakaba ebyiri z’abagenzi ku mwaka mu gihe nyuma yo kubaka ikindi gice kizatwara Miliyoni zisaga 400 z’amadorali abagenzi bazarenga Miliyoni enye buri mwaka.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza