Kigali:Sosiyete yatangaga internet mu modoka yarahagaritswe

4

Sosiyete yatangaga internet mu modoka Telecom Network Solution Providers Ltd (TNSP) yahagaritswe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro kubera serivisi zitanoze.

TNSP yahagaritswe amezi ane, isabwa kugira ibyo ikosora byarangira ikagenzurwa ikabona kongera kwemererwa gukora.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali hatangijwe internet yo mu bwoko bwa 4G, hagamijwe guha abagenda umujyi wa Kigali n’abawutuye uburyo bwo kubona amakuru no gukoresha internet mu buryo bworoshye.

Icyakora iyi internet yakunze kunengwa n’abagenda mu modoka bavuga ko hari aho idakora ndetse hari n’imodoka zagaragara utwuma tuyitanga tutarimo.

Maj Patrick Nyirishema uyobora RURA, mu Kiganiro kigufi yagiranye na Makuruki yavuze ko sosiyete y’abanyakoreya, Korea Telecom Rwanda Networks (KTRN) isanzwe itanga internet ya 4G mu gihugu ariyo yahagaritse amasezerano na TNSP kubera serivisi zitanoze.

Yagize ati “Yahagaritswe amezi ane basabwa kunoza serivisi, ubwo ayo mezi arangiye bazabisuzuma.”

Ubusanzwe buri mugenzi mu modoka acibwa amafaranga ya internet ari hagati ya 30 na 40 Frw bitewe n’icyerecyezo imodoka arimo ijyamo.

Makuruki yifuje kumenya niba ayo mafaranga azakomeza gutangwa kandi sosiyete yatangaga internet yarahagaritswe, maze Maj Nyirishema avuga ko internet izakomeza gutangwa babifashijwemo na KTRN.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Rwanda Today, Maj Nyirishema yavuze ko TNSP hari ibibazo bya tekiniki internet yo mu modoka yajyaga igira, bayibimenyesha ntigire icyo ibikoraho.

Ibyo bibazo birimo nko kudasimbuza utwuma dutanga internet twapfuye ndetse no kutita ku bakiliya.

Buri modoka itwara abagenzi ku kwezi yishyura amafaranga angana n’ibihumbi 150 Frw yo kwishyura internet.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

Tanga Igitekerezo