Kwamamaza

SERVICE

Ifungwa ry’umuhanda uca kuri Kigali Convention Center ryatumye abashoferi basaba impinduka mu biciro

Yanditswe

kuya

na

Muneza Ferdinand
Ifungwa ry’umuhanda uca kuri Kigali Convention Center ryatumye abashoferi basaba impinduka mu biciro

Abakora akazi ko gutwara abagenzi mu muhanda uva Kimironko werekeza mu Mujyi, baravuga ko umuhanda bakoresha uca Kacyiru kugira ngo bagere mu mujyi uri kubateza igihombo kuko ngo uca kure bagasaba inzego bireba kubongerera amafaranga y’urugendo cyangwa bakemererwa kunyura aho imodoka ziva mu mujyi zijya Kimironko zinyura.

Mu gushakira inzira abagenzi no gukomeza koroshya ingendo, umujyi wa Kigali wubatse Rond Point 2 ( amasangano y’imihanda 2) aherereye mu duce tw’ahari umuhanda uva KBC ukagera Minijust hamwe n’undi uva kuri Hotel Umubano ukagera KBC, aya masangano akoreshwa n’aberekeza Nyabugogo ndetse no mu mujyi bava Kimironko.

Aya masangano azajya akoreshwa mu gihe umuhanda uca kuri Kigali Convention Center wafunzwe bitewe n’ibikorwa bitandukanye bizajya biba byahabereye, bigakorwa mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’imodoka nyinshi.

Nubwo bimeze gutyo ariko, abakora akazi ko gutwara abagenzi, n’abagenzi ubwabo bava Kimironko berekeza mu mujyi, baravuga ko ibyo babwiwe kugeza ubu bitubahirizwa ko ahubwo birimo kubateza igihombo no guta umwanya, kuko ngo kuva Kimironko werekeza mu mu mujyi bisaba guca Kacyiru imbere y’ambasade y’Abanyamerika kugira ngo babashe kugera mu mujyi, kuko aho babwiwe bagomba kunyura munsi ya KBC hafunzwe ku bw’impamvu bavuga ko batazi.

Umwe mubashoferi batwara imodoka ku muhanda uva Kimironko nujya mu mujyi waganiriye na Makuruki.rw yagize ati: "Ntabwo byumvikana uburyo kuva mu mujyi batwemerera kunyura munsi ya KBC, ariko kuva Kimironko bakatwangira tukajya guca Kacyiru. Iki gihombo turimo rwose ntabwo tuzi aho kizagarukira nimutubarize rwose niba ariko bizahora.”

Uretse uyu mushoferi ugaragaza ko barimo gukorera mu gihombo, bagenzi be nabo barasaba Leta ko niba umuhanda uva Kimironko uzajya uca Kacyiru buri gihe hakwiriye kurebwa uburyo batakomeza gukorera mu gihombo, bagasaba inzego zibishinzwe ko niba bisboboka bakongeraho amafaranga make y’urugendo.

Uwitwa Kamuhanda na we ukora akazi ko gutwara abagenzi mu modoka yagize ati:
"Rwose nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, ibyo buri wese arabizi, niba byanze nibashake uburyo bongeraho udufaranga duke natwe twere gukorera mu gihombo.”

Ku rundi ruhande, abagenzi na bo baravuga ko bafite ikibazo cy’uko batakaza umwanya wabo kubera urugendo rwahindutse, bityo bakaba bibaza niba ariko bizahora cyangwa niba iyi nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe nirangira bazongera kugenda uko byari bisanzwe.

Umulisa Chantal umwe mu bakoresha uyu muhanda yagize ati:” Nimutubarize niba rwose ari ko ibi bizahora kuko biratubangamiye cyane pe! Mu byukuri rwose bizatuma bamwe tubura akazi kubera gukererwa kandi tuba twazindutse, tugakererwa kubera umubyigano w’imodoka zinyura Kacyiru.”

Mugushaka kumenya Impamvu abagenzi bavuye Kimironko berekeza mu mujyi bagomba kunyura Kacyiru, Makuruki.rw yavuganye n’umuvugizi wa polisi ishami ryo mu muhanda Spt Jean Marie Vianney Ndushabandi, maze avuga ko aba bose batakagombye kuvuga ibyo cyane ko ngo nta gihombo kirimo kuko n’ubundi ngo uyu muhanda wari usanzwe ukoreshwa n’imodoka ziva I Remera zijya Nyabugogo kandi abahanyura ntacyo bigeze bavuga.

Yagize ati:” Nta gihombo mbonamo kuko byose biberaho gufasha abaturage. Kuva Kimironko ugaca kuri MINAGRI ujya mu mujyi ikibazo kiri he? Nta guta umwanya mbibonamo, nta n’igihombo kirimo.”

Abajijwe ku bijyanye niba iyi nama ya AU iri kubera mu Rwanda nirangira ibintu bizasubira uko byahoze uriya muhanda ukongera gukoreshwa, mu buryo buteruye neza Ndushabandi igisubizo atanga gisa n’igica amarenga ko nta kizahinduka.

Yagize ati:” None se umuhanda wubatswe ngo ukoreshwe mu cyumweru kimwe gusa? ari convention ibereyeho kujya yakira inama zitandukanye, nibategereze niba izavaho bazabibwirwa n’uko ibyapa bibakumira kuhanyura bizahavanwa.”

Abagenzi bagenda mu bice bidacamo izi modoka cyane abataha ahahoze umurenge wa Kimihurura, basaba ko ibi byasubirwamo izi modoka ziva Kimironko zikemererwa guca KBC bitewe n’uko ngo aho ziri kubacisha ubu bibasaba kongera gukora urugendo rurerure rw’amaguru kugira ngo bagere mu ngo zabo, dore ko iyo imodoka yabacishije Kacyiru ibasiga Kimicanga bikabasaba gusubira inyuma.

Muneza Ferdinand

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza