Kwamamaza

SERVICE

Kigali: Abigisha ibinyabiziga barataka ibihombo batewe n’icyemezo cya Leta cyabakuye ku mugati

Yanditswe

kuya

Kigali: Abigisha ibinyabiziga barataka ibihombo batewe n’icyemezo cya Leta cyabakuye ku mugati

Abakora akazi ko kwigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali, baravuga ko bari mu gihombo gikabije nyuma yaho bamburiwe uburenganzira bwo kwishyuza amafaranga yo kwiyandikisha muri iyi gahunda.

Hashize igihe gito ubuyobozi bwa Polisi y’ u Rwanda ishami ryo mu muhanda bwambuye ububasha bwo kwandika abifuza kwiga amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga , ba nyiri amashuri abyigisha bari bafite izi nshingano, Polisi ivuga ko byakozwe mu rwego rwo guca akajagari kagaragaragamo kuko ngo wasangaga amashuri yandika umubare w’abantu badafitiye ubushobozi bwo kwigisha ndetse no gushaka uburyo ayo mafaranga yajya akoreshwa ku bw’inyungu rusange z’abanyarwanda.

Icyo gihe uwari umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda, Spt Emmanuel Kabanda ku murongo wa telefoni yabwiye Makuruki ko iki cyemezo cyafashwe kugira ngo abakora uyu mwuga barusheho gutanga serivisi nziza.

Yagize ati: “Ni gute umuntu avuga ko afite abanyeshuri 1000 atanagira aho abigishiriza? Ako kavuyo niko dushaka guca mu rwego rwo kunoza serivisi batanga.”

Ku ruhande rw’aya mashuri bo bavugaga ko iki cyemezo ngo kigiye kubateza igihombo kuko ngo ari ho bajyaga babona uko bishyura inguzanyo bafashe mu mabanki.

Nyuma y’umwaka iyi gahunda itangiye ibyo aba bihangiye uyu mwuga bavuga, biruzuzanya neza n’ibyo bavugaga mbere kuko ngo kuri ubu abenshi bashaka no kubivamo bitewe n’uko ngo harimo igihombo kinini.

Umwe mu bo twaganiriye ukorera muri cooperative Nyarugenge Driving school utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko ubu noneho ngo ubuzima bwabo busa n’ubwasubiye inyuma kuko batakibona amafaranga nka mbere bagifite uburenganzira bwo kwandika abanyeshuri bifuza kwiga ibinyabiziga.

Yagize ati:” Rwose ndakubwiza ukuri baraduhemukiye cyane ibi ni nko kukutwica kuko ntacyo dusigayeho. Mbere imikorere yari myiza kuburyo n’umuntu yanasaguraga none ubu birakaze pe! Nimutuvugire turebe ko badohora.”

Undi nawe ukorera muri United Driving school yunga mu rya mugenzi we, avuga ko ibyemezo nk’ibi biba bifite ababiri inyuma.

Yagize ati:” Ni gute se Leta idusaba kwihangira imirimo, yarangiza ikagaruka inyuma ikongera ikabyisubiza? Ngo ni ikoranabuhanga da! Nzaba ndeba.”

Mu gushaka kumeya impamvu nyamukuru yatumye hafatwa iki cyemezo, Makuruki.rw yavuganye n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda, SP Jean Marie Vianney Ndushabandi maze asobanura ko akazi kabo ari uguhugura ababyifuza bikemezwa n’ibyemezo bahawe batangira ibikorwa byabo.

Yagize ati:” Ibyo ntabwo bibareba, umunyarwanda agomba kwiyandikisha aciye ku Irembo ibyo basaba ntabwo biri mu nshingano zabo.”

Ibyifuzo by’aba ba rwiyemezamirimo by’uko bakomorerwa bagasubirana izi nshingano, gusa bitewe n’impamvu ubuyobozi bubifitiye ububasha butanga, byumvikana ko ibyo basaba bisa n’ibidashoboka.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza