Kigali : Abagenda n’abatuye I Nyarutarama babangamiwe no gucishwa I Kantarange

Izi modoka ngo zinyura inzira y’ubusamo aba Nyarutarama bakabigwamo

Abagenzi bakoresha umuhanda Mu mujyi-Nyarutarama Kinyinya by’umwihariko abagenda n’abatuye I Nyarutarama, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba abashoferi bakorera muri uyu muhanda babacisha mu nzira zitemewe bituma bakererwa mu mirimo bitewe n’uko basigwa mu nzira bikaba ngombwa ko ahasigaye bahagenda n’amaguru.

Aba bagenzi bavuga ko ubusanzwe ligne igera Nyarutarama ari ukuva mu mujyi ugaca Kimihurura-RDB-Nyarutarama ugakomeza Kinyinya, gusa ngo bamwe mu bashoferi bo ngo bicira kuri UTEXRWA bigatuma abagenzi bajya cyangwa bava I Nyarutarama batabona imodoka kandi ubundi ari ho zikwiye guca.

Aba bagenzi babwiye Makuruk.rw ko iyo bateze imodoka ngo ibageza ahitwa mu kabuga ka Nyarutarama kuburyo ngo abajya I Nyarutarama bibasaba kugenda urugendo rurerure n’amaguru cyangwa abafite ubushobozi bagatega Moto, ibintu bavuga ko bibabangamiye.

Gusa iyo uganiriye na bamwe mu bashoferi batwara imodoka muri iyi ligne, bakubwira ko impamvu badaca Nyarutarama bagahitamo kwinyurira UTEXRWA ari uko ngo guca Nyarutarama bibabera kure ndetse ngo hakaba haba n’umurongo muremure w’imodoka (Ambouteillage) mu gihe bo ngo baba bashaka kwihuta.

Uretse kuba abagenzi bacishwa ahantu hatemewe, aba bagenzi kandi basaba ko imodoka zakongerwa muri iyo ligne bitewe n’uko ngo imodoka ebyiri zikora muri iyo ligne ari nke cyane kandi abagenzi baho ari benshi.

Mu kiganiro cy’umwihariko Umunyamabanga nshingwabikorwa wa sosiyete R.F.T.C yanatsindiye isoko ryo gutwara abagenzi muri ibyo bice, Anitha Mukamusoni yagiranye na Makuruki.rw, yavuze ko mu minsi ishize bagize ikibazo cy’umuhanda ujya I Kinyinya wari waracitse kubera inkangu bigatuma bamwe mu bashoferi babaca murihumye ntibace mu nzira basabwe gucamo. Gusa ngo icyo kibazo cyarakemutse bakaba bagiye gukomeza kwita ku bashoferi kuburyo nta we uzongera guca muri Ligne itari iye, aho ngo uzabikora imodoka ye izajya ihanwa ndetse n’umushoferi yirukanwe.

Yavuze kandi ko nyuma y’imodoka ebyiri zakoreraga muri iyo ligne ngo bagiye kuzongeramo izindi enye kugira ngo abagenzi bazabashe kubona uko bajya muri gahunda zabo bitabagoye.

Yagize ati : «Mu gitondo na nimugoroba tuzajya twongeramo izindi ebyiri zitanga umusada mu gihe abagenzi bacu babaye benshi. Urumva ko imodoka zigera ku munani zaba zihagije, abagenzi ni bo dokorera bataje kuzitega n’izo ebyiri ntizahaguruka. »

Emmanuel Asaba Katabarwa, umuyobozi ushinzwe ubwikorezi muri RURA yabwiye Makuruki.rw ko guca muri Ligne imodoka idakwiye gucamo ari amakosa akomeye RURA itajya yihanganira ndetse ko iyo byakozwe gutyo RURA ihana Kompanyi ndetse n’umushoferi akirukanwa.

Uyu muyobozi avuga kandi ko ngo gahunda ya Smart Card n’imara kujya mu mamodoka yose ngo ibyo bibazo byose bivugwa mu bagenzi ngo bitazongera kubaho kuko aho imodoka zose zifite iryo koranabuhanga RURA izajya iba iri gukurikirana uko zikora umunsi ku wundi.

Asaba Katabarwa yasabye abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange gufasha RURA mu kuyiha amakuru aho baba batahawe serivsi nziza, ngo bakaba bahamagara kuri nimero za Telefoni nka 3988 itishyurwa cyangwa 0788305906.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RFTC avuga ko bagiye gukaza ingamba kuri aba bashoferi

Jean Paul Nkundineza

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo