Impinduka nshya mu biciro bya Visa mu Rwanda

4

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka cyavuguruye ibiciro by’abashaka Visa gishyiraho ikiguzi gishya cya Visa ku bashyitsi binjira mu Rwanda, mu rwego rwo kubihuza n’ibiciro by’ifaranga ku isoko mpuzamahanga.

Itangazo riri ku rubuga rw’iki kigo rivuga ko ikiguzi gishya cya Visa cyatangiye kubahirizwa guhera ku wa 31 Nyakanga 2016, kizamara amezi 12.

Iki kigo kivuga ko ibiciro bishya bya Visa yo kunyura mu Rwanda cyangwa kurusohokamo ari amadolari 30, ku bakoresha amayero bazajya bishyura amayero 27, naho abakoresha ama pound bo bazajya bakishyura 20.

Visa y’ubukerarugendo n’iy’Umuryango (famille) zo zizajya zigura amadolari 50, abakoresha amayero barishyura amayero 45 mu gihe abakoresha ama-pound bishyura ama-Pound 35.

Ubusanzwe iyi Visa ihabwa umuntu wifuza gusura abo mu muryango we baba mu Rwanda cyangwa bahakorera.

Ku bifuza visa z’ubukerarugendo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) cyangwa itsinda ry’abakerarugendo, aho guhera kuri bane kugera ku 10, bazajya bishyura amadorali 100, abishyura mu mayero bazajya bishyura amayero 90 ndetse n’ama-pound 70.

Itangazo ryatanzwe n’iki kigo rivuga ko abashaka Visa zo kwitabira inama nabo bazajya bishyura amadolari 30, abakoresha amayero bishyure 27 naho abakoresha ama-pound bo bazajya bishyura ama-Pouond 20.

Icyakora iki cyemezo ntabwo kireba abakoresha pasiporo z’abadipolomate kuko visa ikiri ubuntu.

Itangazo ry’iki kigo rivuga ko izi mpinduka zakozwe hakurikijwe ibiciro by’ivunjisha bya Banki Nkuru y’Igihugu.

Umuvugizi w’ikigo cy’abinjira n’abasohoka mu Rwanda, Yves Butera, yabwiye Igihe ko izi mpinduka zagaragaye cyane ku bakoresha ama-pound bitewe n’uko ubusanzwe nk’umushyitsi washakaga Visa yo kunyura cyangwa kwinjira mu Rwanda, yishyuraga ama-pound 23 none ubu akaba yagabanyijwe agashyirwa kuri 20.

Uwashakaga Visa y’umuryango kandi ngo yishyuraga ama-pound 45 none yagabanyijwe ashyirwa kuri 35.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Nibyiz ark sinez kko nibavugurura ibya passport niho tuzishim kuko birakabije ngaho guhera mumidugudu ibiki rwose turasab ko mubyoroshy kko biratubangamiye p

  2. Bravoo kuri Immigration yacu,
    Gusa mwatuvuganura ku muvugizi wa Immigration ko bagomba kutwohoreza tukajya tubona passport mu buryo bworoheje,kuko birababaza kubona uri ununyarwanda ariko bikakugora kubona passport yewe bikamara hafi umwaka bagutuma ibintu bitandukanye kd rimwe na rimwe bikakugora kubibona

Tanga Igitekerezo