Abagenda mu modoka yiswe “Gatwekabi” barishinganisha

4

Izina Gatwekabi iyi modoka irikomora ku miterere yayo igaragara hejuru yayo ku gice cy’imbere.

Abagenzi bagenda mu modoka iriho ibirango bya kompanyi itwara abagenzi ya KBS bise Gatwekabi ikora mu muhanda Remera- Kabeza barishinganisha nyuma yo kubona ko iyi modoka ishobora kuzabakoresha impanuka bitewe nuko ishaje cyane ariko ikaba ikomeje gukoreshwa mu gutwara abantu mu muhanda

Iyi modoka yiswe Gatwekabi ifite purake RAA 476 X , bigaragara ko ishaje cyane kuko uretse kuba bigaragarira inyuma, n’iyo ugeze imbere ubona ko yangiritse cyane.

Kimwe mu byuma byifashishwa na shoferi mu gutwara imodoka kizwi nka vitensi (levier de vitesse) yarakutse ku buryo iyo itarimo kugenda usanga irambitse mu modoka, maze yajya gutwara akayicomekamo.

Igituma abagenzi bagira impungenge zikomeye ni uko hari n’igihe iki cyuma gicomoka mu mwanya wacyo igihe shoferi arimo gutwara imodoka akarwana no kongera kugicomekamo, ibi ngo bituma abagenzi bagenda muri iyi modoka bagenda umutima utari hamwe.

Bamwe mu bagenzi bayigendamo twaganiriye bavuga ko bayigendamo buri munsi ariko itari yateza ikibazo,icyakora bakavuga ko nubwo bayigendamo baba bafite impungenge.

Umwe muri bo yagize ati “Njyewe nyitega kenshi nimugoroba iyo nihuta, gusa ubona ko ishaje cyane igihe cyose ishobora kugira ikibazo iri no mu muhanda kuko nka vitensi yayo ubona ko yashize mu by’ukuri, shoferi aba agenda arwana nayo. Byaba byiza ikozwe kuko iba itwaye ubuzima bw’abantu”.

Undi na we ati “Irakora buri gihe kandi nta muntu uyihagarika, sinzi niba batazi uko imeze imbere. Bakwiye kuzana indi nzima rwose cyangwa wenda bakayikoresha.

Umwe mu bafasha abagenzi kwinjira mu modoka muri gare ya Remera yabwiye Makuruki.rw ko kubera ukuntu gutwara iyi modoka bisaba kwigengesera ngo iyo umushoferi wamenyereye kuyitwara yagize ikibazo gituma adakora ngo nta wundi wayikoresha kuko ngo ikoreshwa n’uyimenyereye.

Yagize ati “Ubundi iriya itwarwa n’iyizi, si umuntu wese upfa kuyitwara kandi kiriya kintu gishyiramo vitensi iyo ashatse agikuramo akaza kongera akagicomekamo.”

Twavuganye na Emmy Kariyuki Ngondo ushinzwe gukurikirana ibibazo by’amamodoka muri iyi kompanyi atubwira ko iyi modoka yajyanwe mu igaraje uyu munsi kugira ngo ikorwe yongeraho ko Ubusanzwe imodoka za KBS zose ari nzima ahubwo ko usanga iz’abafatanyabikorwa ari zo ziba zifite ibibazo.

Yagize ati “Imodoka zitari zujuje ubuzirabenge zose nazihagaritse, izacu zihaguruka zimaze gusuzumwa ziriya z’abafatanyabikorwa nizo usanga zifite ibibazo niyo mpamvu habaho kuzikurikirana kabiri mu cyumweru.

Abakorera muri iyi gare bavuga ko iri zina "Gatwekabi"ryaraturutse ku miterere yayo kuko iteye ukwayo: ifite imbere hazamuye kandi nta yindi modoka ibifite.

Icyuma gishyira vitesi mu modoka hari ubwo kiba kirambitse hasi

Video igaragaza uko shoferi arwana no gushyiramo vitesi

Donat NIYITANGA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. jyewe imikorere ya KBS intera impungenge kabisa uziko aribo bafite imodoka zishaje muruyumugi ikindi kandi nibibintu bashyizeho byumushofeur kwishyuza akanatwara sibyo kuko umu shofeur arananirwa ugasanga yataye umutwe kubera abagenzi bigatuma atwara mumutwewe harimo ibintu byishi jyewe mbona ataribyo babihindure.

  2. Ibyobyo iyi modoka izahitana abantu byonyine ni miterere yintebe zayo ntihwitse pee iriya ntiyakagobye gutwara abantu rwose

Tanga Igitekerezo