Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byazamuwe

Igiciro cya Lisansi cyashyizwe ku mafaranga y’u Rwanda 993 kuri litilo, kivuye kuri 969 cyariho mu mezi abiri ashize mu gihe ibiciro bya Mazutu byo byashyizwe ku mafaranga 954, bivuye ku mafaranga 935 byariho mu mezi abiri ashize.

Ibi biciro byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) kuri uyu wa 05 Nzeri 2017.

Mu mezi abiri ashize, mu mujyi wa Kigali ibiciro bya Lisansi byari biri ku mafaranga y’u Rwanda 969 kuri Litilo ubu bikaba bitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 993, bisobanuye ko Lisansi yazamutseho amafaranga 24.

Ku bijyanye n’ibiciro bya Mazutu, RURA yavuze ko mu mujyi wa Kigali ibiciro bya Mazutu ari amafaranga 954, biviye ku mafaranga 935 byariho mu mezi abiri ashize. ibi bisobanuye ko Mazutu yo yazamutseho amafaranga 19.

Iri zamuka ry’ibiciro rishingiye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku rwego mpuzamahanga. RURA yavuze ko abatwara abagenzi mu modoka rusange batagomba kongera ibiciro by’ingendo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo