Minisitiri w’Intebe abona serivisi nziza zishobora gukemura ikibazo cy’imishahara y’intica ntikize

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Murekezi Anastase, yasabye abakozi n’abakoresha bose mu nzego n’imirimo itandukanye gukangukira gutanga serivise zinoze mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’u Rwanda ndetse n’ikibazo cy’imishahara ikiri hasi kigakemuka.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 01 Gicurasi, ubwo yifatanyaga n’abanyarwanda kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo.

Kuba hirya no hino hari aho usanga hakigaragara imitangire mibi ya serivise haba mu nzego za Leta n’iz’abikorera, bidindiza iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. Ibi nibyo byatumye Minisitiri w’Intebe Murekezi abigarukaho ku munsi mpuzamahanga w’umurimo.

Yagize ati: "Mu rwego rwo kunoza umurimo no kongera umusaruro w’ibyo dukora, ndasaba abakoresha n’abakozi guhora bita ku mitangire myiza ya serivise, guhabwa serivise nziza ni uburenganzira ntavogerwa bwa buri muntu."

Yakomeje agira ati: "..ni uburenganzira bwa buri wese gusaba ibisobanuro igihe atanyuzwe na serivise nziza yari ategereje, ni inshingano ya buri wese gutanga umusanzu we w’uko ibintu byarushaho gukorwa neza serivise nziza zigatangwa kurusha uko bimeze ubu."

Imitangire yaserivise ngo ishobora kuba umusemburo w’impinduka nyinshi haba ku gihugu no kubigo by’umwihariko.

Ati: " Inyungu tuvana mu gutanga serivise nziza ni nyinshi cyane haba ku gihugu muri rusange, haba ku bakoresha,no ku bakozi, bituma imirimo yiyongera, urwunguko rwa buri kigo gitanga serivise rukiyongera, n’imishahara yavugwaga igashobora kwiyongera kuko umurimo ushingiye kuri serivise nziza zatanzwe bituma umusaruro w’ikigo wiyongera n’umusaruro w’igihugu ukiyongera."

Umusaruro rusange wavuye kuri za serivise mu mwaka ushize wa 2016 wageze kuri 48% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Minisitiri w’intebe yavuze ko uyu musaruro atari mubi ariko avuga ko ukwiye gukomeza kuzamuka, ati: "turifuza ko wazamuka vuba kurusha uko bimeze"

Agereranyije na Singapore ku bijyanye n’umusaruro uturuka kuri za serivise, aho umusaruro ukomoka kuri serivise ugera kuri 70% by’umusaruro mbumbe w’igihugu cya Singapore, Minisitiri w’intebe yavuze ko u Rwanda rukiri inyuma cyane nubwo ruri mu nzira nziza asaba ko habaho impinduka kuko gutanga serivise nziza nta kintu bisaba u Rwanda rudafite.

Ati: "Gutanga serivise nziza nta kintu gihenze bidusaba, biradusaba gusa kwiyemeza kubikora, biradusaba kubikunda no guhindura imitekerereze n’imikorere yacu, biradusaba gufata abatugana nk’abami n’abamikazi kugirango baduhe amafaranga bazanye."

Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’umurimo kuri iyi nshuro mu mwihariko w’u Rwanda iragira iti: “Duteze imbere umurimo, dusigasira ibyagezweho dukesha imiyoborere myiza isoko y’iterambere rya buri wese.”

Uyu munsi wizihirijwe mu gace kahariwe inganda gaherereye i Masoro mu karere ka Gasabo, Inganda zubatse mu cyanya cyahariwe inganda zigira uruhare mu guha abakozi benshi akazi no guteza imbere gahunda yo kuzamura ibikorerwa mu gihugu no kubyongerera agaciro hagamijwe kugabanya ibitumizwa mu mahanga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo