Kigali Convention Centre inyubako igiye kujya isangirwa n’ibikomerezwa na rubanda

1

Inyubako ya Kigali Convention Centre yubatse mu murenge wa Kimihurura, mu karere ka Gasabo, yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nyakanga 2016, ikaba ku ikubitiro igiye kwakira inama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe AU, iteganyijwe kubera mu Rwanda kuva tariki 10 kugeza tariki 18 Nyakanga 2016.

Iyi nyubako yubatswe hamwe na Hoteli Radisson Blu ndetse n’indi nyubako ishobora kuberamo inama zinyuranye. Ibi byose byubatswe ku buso bwa Hegitari zikabakaba 13, bikaba byuzuye bitwaye akayabo ka Miliyoni 300 z’amadorali ya Amerika, uyavunje mu manyarwanda ararenga Miliyari 220.

Izi nyubako iyo uzitegereje ubona ari inyubako zihanitse cyane kuburyo utekereza ko nta muntu usanzwe ushobora kuyigondera. Gusa abayiyobora bavuga ko baje gukorera abanyarwanda bityo ko abanyarwanda basanzwe nabo badahejwe.

Kigali Convention Centre si inyubako igenewe inama gusa

Nubwo benshi bari bazi ko inyubako ya Kigali Convention Centre izaba ihariwe kwakira inama zikomeye, ubuyobozi bwayo bwemeza ko iyi nyubako izaba igenewe ibintu byinshi bitandukanye birimo n’imyidagaduro ndetse ikaba yakisangwamo n’uwo ari we wese ku bushobozi bwe.


Dennis J.Dernault avuga ko mu gihe gito kiri imbere bazajya bakira n’abandi bantu basanzwe

Dennis J.Dernault, umuyobozi mukuru w’iyi Kigali Convention Center uhagarariye Radsson Blu , yagize ati"Nibyo iyi nyubako iri ku rwego rwo hejuru ariko turashaka ko igira ibintu byinshi bijyanye n’umuco ndetse tukanayihuza n’aho iri, urugero niba hari ibitaramo (Concert), niba hari filime, ikinamico, imikino, ubukwe, ndetse n’ibindi, byose bigiye kuba iby’abanyarwanda. Ibi byose ntabwo ari iby’abanyacyubahiro ahubwo turashaka guha ikaze buri wese akaba yaza muri iyi nyubako.”

Uyu muyobozi yavuze ko bazatangira kwakira abantu bose nyuma gato y’inama ya Afurika yunze ubumwe izaberamo.

Ibi kandi byashimangiwe na Perezida Kagame mu muhango wo kuyifungura ku mugaragaro, aho yavuze ko iyi hoteli na Convention Centre, ari iby’Abanyarwanda mbere na mbere ndetse abasaba kubibyaza umusaruro ufatika.

Hoteli yitaye ku banyarwanda ndetse iha agaciro igitsina gore

Ubuyobozi bw’iyi Hoteli buvuga ko n’ubwo iyi Hoteli ifitanye isano rikomeye n’abanyamahanga (kuko Radisson Blu Hotel iri n’ahandi ku isi), bwemeza ko bayizanye mu Rwanda kugira ngo n’abanyarwanda ibagirire akamaro. Bavuga ko kugeza ubu bafite abakozi bahoraho bagera kuri 470, n’abakozi badahoraho 220. Muri abo bakozi bose bayikoramo abagera kuri 98% ngo ni Abanyarwanda.

Ubu buyobozi kandi bwemeza ko umugore nawe atibagiranye mu guteza imbere izi nyubako bitewe n’uko ngo 40% by’abakozi bayo ari igitsina gore, mu gihe mu buyobozi bwayo ngo bafitemo abagera kuri 28% by’abagore, umubare usa n’aho ukiri hasi, gusa ariko bakaba bemeza ko intego yabo ari uko ngo mu mwaka wa 2020 ujyana n’icyerekezo cy’iterambere u Rwanda rwihaye mu iterambere ngo abagore bayoboramo bazaba bageze kuri 30%.

Ibi bijyana n’umugambi wa Leta y’u Rwanda wo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo mu iterambere ry’igihugu, aho yifuza ko mu bigo bitandukanye hajya hitabwa ku buryo bugaragara ku mugore, haba mu gutanga akazi n’ibindi.


Iki cyumba ngo gishobora gukorerwamo ibindi birori bitari inama


Iyi Hoteli yagerageje kubahiriza ihame ry’uburinganire kuko ikoresha abagore bagera kuri 40%

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Ndashimira Imana yo ikomeje kuduha abayobazi batugezaho ibyiza byinshi,gusa duharanire kubungabunga no gufata neza ibyo twagezeho hirya no hino mu gihugu.

Tanga Igitekerezo