Bugesera: Abaturage baranenga servisi n’agasuzuguro karangwa mu kigo gishinzwe ubutaka

2

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Bugesera ndetse n’abajya kwaka servise mu kigo gishinzwe ubutaka muri aka karere, baranenga imikorere y’iki kigo aho bavuga ko serivisi zihatangirwa ziri ku rwego rwo hasi kubera uburangare no kutita ku baza babagana, hakaniyongeraho icyo bita agasuzuguro ka bamwe mu bakozi bakora muri iki kigo.

Mu baturage bagannye iki kigo baganiriye na Makuruki.rw batubwiye ko bagiye gusaba serivisi kuri iki kigo ariko bakirwa nabi, ibintu baheraho bavuga ko biramutse bigumye gutyo nta ho igihugu cyaba kigana mu iterambere.

Murihano Elias utuye mu karere ka Bugesera yagize ati:” Urabivuga urabizi! ibya kiriya kigo byihorere. Ahantu se umuntu yicara umunsi wose nta muntu urakubaza ikikugenza! Njye vuba aha nigeze kujyayo nakirwa nabi ngize ngo ngiye kubwira umuyobozi w’iki kigo ko nakiriwe nabi, nsanga ntaho ataniye n’abo ayobora. Yewe ntaho tugana mu gihe tugifite abayobozi nka bariya!”

Undi muturage utashatse ko amazina ye atangazwa, yatubwiye ko aherutse kujya kubaza amafaranga y’ubukode abereyemo Leta muri one stop Center ya Bugesera, maze umuyobozi w’iki kigo amubwira ko atari inshingano zabo, ko ahubwo Leta yazanye uburyo bwa murandasi amusaba gusohoka akajya aho babirebera.

Yagize ati:” Nkubu nkanjye sinzi gusoma no kwandika, iyo internet ambwira kuva nabaho sindayibona ubu koko aka si akarengane? Ubu se nkatwe ba rubanda rugufi tuzaba abande?”

Mu bushakashatsi Makuruki.rw yikorereye kuri iki kibazo, yiboneye imbona nkubone bamwe mu baturage babwirwa n’umuyobozi w’iki kigo kujya gushakira kuri internet amakuru agendanye n’ibirarane babereyemo Leta, ubwo bari bamusabye kubafasha muri iyi servisi.

Uwo muyobozi abasubiza yagize ati:” Twe ibyo ntitubishinzwe. Leta yashyizeho gahunda yo kubishakira kuri internet nimube ariho mujya kuko izo ntabwo ari inshingano zacu.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Emmanuel Nsanzumuhire avuga ko ayo makuru ari ubwa mbere yayamenya, cyane ko ngo nta n’umuturage n’umwe uramugera imbere ngo amugezeho icyo kibazo.

Yagize ati:” Kuva nagera aha nta muturage urangezaho icyo kibazo, gusa niba hari ufite ikibazo yagera aho akarere gakorera kuko nta n’intera iri hagati y’ibiro by’akarere n’icyo kigo gishinzwe iby’ubutaka.”

Uyu muyobozi avuga ko nawe amakuru nkayo ayumvana abantu mu buryo bw’ibihuha, ariko ngo akurikije ubushakashatsi buherutse gushyirwa hanze n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, bukerekana ko akarere ka Bugesera na Kayonza bikiri hasi muri servisi z’ubutaka avuga ko agiye guhwitura ababishinzwe.

Yagize ati:” Ntabwo twavuga ko hari ibyacitse gusa ayo ni andi makuru muduhaye, icyo tugiye gukora ni ukugira inama abayobozi b’iki kigo bagahindura imikorere kuko ni byo bashinzwe. “

Ku bigendanye no gusabwa kujya gushakira kuri internet servise nkizi, umuyobozi w’akarere avuga ko nubwo ubwo buryo bwo gukoresha murandasi bwashyizweho, ngo ntibivuze ko abaturage batafashwa igihe bibaye ngombwa dore ko nawe yemera ko abantu bose batamenya gukoresha izo mudasobwa.

Ibyo aba baturage bavuga, ku rundi ruhande birajya guhura neza n’ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), aho abaturage bo mu karere ka Bugesera bagaragaje ko bishimiye serivisi bahabwa mu butaka ku gipimo kiri hagati ya 25 na 50%.

Ubwo ubu bushakashatsi bwashyirwaga ahagaragara, icyo gihe umuyobozi wa RGB ushinzwe ubushakashatsi, Dr. Felicien Usengumukiza yavuze ko itegeko rigenga umurimo rinakubiyemo n’imitangire ya Serivisi, bityo ngo uwatanze serivisi mbi afatwa nk’uwishe iri tegeko.

N’ubwo bimeze gutya ariko nta bihano byihariye kugeza ubu bizajya bihabwa umuntu wagaragaweho imitangire mibi ya Serivisi, gusa ngo hazajya habaho kugawa no kunengwa nyuma yo gusohora icyegeranyo cy’imitangire ya serivisi kizajya gisohoka buri mwaka.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo