U Rwanda rurashaka kuva ku mwanya wa 56, rukaza mu myanya 30 mu korohereza ishoramari

2

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) gikomeje gutera indi ntambwe mu korohereza abashoramari bakorera mu Rwanda kibinyujije mu gufasha abashoramari bato, kuvugurura itegeko ry’ubucuruzi no kugabanya ikiguzi igihe n’ibindi bihambaye byasabwaga abashaka guhabwa icyangombwa cyo kubaka mu mujyi wa Kigali.

Ibi biri muri gahunda yo gukomeza korohereza abashoramari, u Rwanda rukava ku mwanya wa 56 ku isi, rukaza mu myanya 30 ya mbere.

Buri mwaka RDB ikorana n’izindi nzego za Leta n’iz’abikorera mu rwego rwo kugenzura ahakenewe kongerwa imbaraga mu kunoza no koroshya uburyo ishoramari rikorwa mu Rwanda hagamijwe kuzamura iterambere ry’urwego rw’abikorera n’iry’igihugu muri rusange.

Mu mezi arindwi ashize, RDB yafatanyije n’izindi nzego gukora impinduka mu ngeri zitandukanye hagamijwe korohereza abashoramari bakorera mu Rwanda n’abanyamahanga bashaka kuza kuhakorera.

Mu byakozwe harimo kugabanya umwanya n’ikiguzi byatwaraga mu gusaba icyangobwa cyo kubaka binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga , guhindura itegeko ry’ubucuruzi ryemerera abashoramari gutangiza ishoramari mu rwego rwo korohereza abashoramari bato no gufasha abafite imigabane mike mu masosiyete kugira ijambo.

Akamanzi Claire, Umuyobozi wa RDB yagize ati: “Twashyizeho itegeko rishya ry’ubucuruzi rizafasha kunoza imiyoborere muri za sosiyete ku buryo abantu bafite imigabane mike na bo bagira uburenganzira n’ijwi rirushijeho mu masosiyete, rinafashe kugirango amasosiyete aciriritse na yo ashobore gutangira tutabasabye ibintu byinshi cyane biremereye”

Mbere y’uko iri tegeko rihinduka, Sosiyete yasabwaga gutangira ari uko ifite umwanditsi n’abagenzuzi b’imari ariko ubu n’abadafite ubushobozi bwo gutangirana aba bakozi bemerewe gutangira gukora ubucuruzi mu Rwanda.

Mbere kandi umuntu ushaka gutangira ubucuruzi yasabwaga kubanza kugura akamashini gatanga inyemezabuguzi kazwi nka (EBM) ariko ubu byavuyeho kugirango abagitangira boroherezwe.

Eng Didier Sagashya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umujyi wa Kigali yavuze ko uburyo bwo kwaka ibyangombwa by’ubutaka hifashishijwe ikoranabuhanga bisigaye byoroshye.

Ubu buryo ngo bwahujwe n’uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga( e-Payment) kugirango byorohereze ushaka iyi serivise kuyibona bitamugoye kandi bidasabye gusiragira. Ubu buryo kandi ngo bworohereza umujyi wa Kigali kugenzura uko ubwubatsi bujyenda bukorwa.

Sagashya ati: “Mu gihe inyubako ntoya wasangaga zisabwa ibyangombwa nk’ibisabwa inyubako nini noneho byaragabanijwe biba bikeya ku bubaka inzu nto, ibi rero bituma igihe kigabanuka, niba umushinga wagombaga kwigwa iminsi 30 ubungubu bizajya bitwara iminsi iri hagati y’ibiri n’itanu.”

Ubusanzwe ushaka kubaka yasabwaga amafaranga 140 kuri Meterokare imwe, ariko ubu inyubako ifite hejuru ya meterokare 500 yishyura ibihumbi 60, iri hagati ya Metero kare 100 na 500 ikishyura ibihumbi 40 mu gihe iri munsi ya Metro kare 100 yishyura ibihumbi 20.

Mu mwaka ushize, Raporo ya Banki y’Isi ari na yo yerekana imikorere y’ibihugu mu koroshya ishoramari yerekanye ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, rukaza ku mwanya wa Kabiri muri Afurika no ku mwanya wa 56 ku isi.

Akamanzi Clare uyobora RDB avuga ko bafite intego yo kuva kuri uyu mwanya wa 56 bakagera kuri 30 babinyujije muri gahunda nyinshi zigamije korohereza abakora ishoramari mu Rwanda.


Eng Didier Sagashya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Kuki rushaka kujya kumwanya wa 30 ?????? kuki rudashaka umwanya wambere cg 2 cg wa3 cg uwa 10 da !?? mwishuri higagamo abana 30 mugihe cyo gutangaza ukuntu abana bagiye barushanwa gukora neza (kwiga neza)uwabaye uwanyuma yaravuze ngo : apuuuu ! najye ndumuhanga. si 29 bandushije gusa !!

  2. Kuki rushaka kujya kumwanya wa 30 ?????? kuki rudashaka umwanya wambere cg 2 cg wa3 cg uwa 10 da !?? mwishuri higagamo abana 30 mugihe cyo gutangaza ukuntu abana bagiye barushanwa gukora neza (kwiga neza)uwabaye uwanyuma yaravuze ngo : apuuuu ! najye ndumuhanga. si 29 bandushije gusa !!

Tanga Igitekerezo