RURA ntivuga rumwe n’abashoferi ku kibazo cya Connection ya baringa iri mu modoka zitwara abagenzi

3

Bamwe mu batwara imodoka zitwara abagenzi zashyizwemo murandasi (connection) mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali, baravuga ko babangamiwe n’uburyo ababahaye iyo connection baza kubishyuza amafaranga kandi ngo ibyo byuma byabo biyitanga bidakora ahubwo bikabateranya n’abagenzi nyamara abayobora RURA bo bakemeza ko ibibazo abashoferi bavuga kuri iyi connection bo ngo ntabyo bazi

Umwaka ushize ni bwo ubuyobozi bw’amasosiyeti atwara abagenzi mu mujyi wa Kigali bwatangije gahunda yo gishyira connection mu mamodoka yazo, mu rwego rwo gukomeza gutanga serivise nziza ku bagenzi no koroshya ikoranabuhanga.

Byari ibyishimo bidasanzwe ku bantu bakoresha izi modoka rusange mu ngendo zo mu mujyi wa Kigali ubwo babwirwaga ko hagiye gushyirwamo connection, cyane ko isigaye ikoreshwa na benshi muri iyi minsi.

Ntibyateye kabiri ariko nyuma yuko iyi murandasi ishyizwe mu mamodoka maze abagenzi batangira kwinubira imikorere y’iyi murandasi kuko bayibonaga mu materefone yabo ariko ikaba nta kintu na kimwe ibasha gukora.

Abenshi mu bagenzi bahurizaga ku kuba ngo ari imitako kuko ngo bayikoresheje ku munsi wa mbere ishyirwa muri izo modoka, bavuga ko iyi connection yiyandika muri telephone zabo ariko wayikoresha ntikore.

Ibi byatumye abagenzi babyinubira ndetse akenshi bagatongana n’abatwara ibinyabiziga kuko bemeza ko mu mafaranga y’ingendo batanga haba harimo n’ikiguzi cya connection yo mu modoka bityo ngo kuyishyura batayikoresha babona ari akarengane.

Urugero abagenzi batanga bemeza ko bishyura iyi connection, ni nk’aho abagenderaga amafaranga 200 hiyongereyeho ibiceri 30 byo kwishyura iyo connection nyamara ntibayikoresha kuko ngo ari nka baringa nta cyo ishobora gukora kuri interineti.

Abashoferi na bo bavuga ko bagomba kwishyuza ayo mafaranga kuko na bo bayishyuzwa n’ababahaye ubwo buryo bwo gukoresha connection yo mu modoka.

Ibivugwa n’abagenzi ubu noneho biragarukwaho n’abatwara izi modoka ariko mu yindi sura, kuko bo bavuga ko batumva impamvu basabwa kwishyura connection zidakora ahubwo zikabateranya n’abagenzi buri gihe bityo bagashinja RURA kudakurikirana imikorere y’iyi murandasi.

Umwe muri abo bashoferi utashatse kwigaragaza mu itangazamakuru yagize ati :” Wireless ziri mu mamodokari tuzishyura amafaranga ibihumbi 135. Mu minsi 20 ugomba kuba wayatanze . Ntawanze iterambere ariko se kuki bataza ngo bakurikirane barebe impamvu zidakora bikaduteranya n’abagenzi? “

We na bagenzi be bakomeza bavuga ko iki kiri mu bintu bisigaye bibateranya n’abagenzi kuko ngo usanga akenshi baterana amagambo, abagenzi bashinja abashoferi ko ari bo baba bafunze iyo connection.

Aba bashoferi ngo ntibumva impamvu bashyirwaho imbaraga mu gutanga ayo mafaranga, ndetse utayatanze akaba yanabihanirwa, ariko ntibumve impamvu izo mbaraga zidakoreshwa mu gukemura ibibazo bigaragara mu mikorere y’iyo connection.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Dr Alexis Nzahabwanimana ushinzwe ubwikorezi rusanjye na we avuga ko atumva impamvu y’ihagarara ry’iyo connection kuko ngo bajya kuyishyiramo bitari ibintu iby’akanya gato, ko ahubwo ngo igomba guhoraho ibihe byose.

Aha ni ho ahera asaba inzego zose zifite aho zihuriye n’iki kibazo kugikemura byihuse. Ati: ” Bibaye ari ikibazo cya tekiniki byo birumvikana, ariko bibaye koko hari abantu bazifunga kubwende byaba ari ikibazo gikomeye cyane”

Ku ruhande rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) ari na bo babifite mu nshingano, baravuga ko kugeza ubu nta kibazo kidasanzwe kirimo ndetse nkuko bigarukwaho na Major Patric Nyirishema umuyobozi wa RURA ngo ibyo bibazo abashoferi bavuga bo nta byo bazi, icyakora yemeza ko connection ishobora kubura rimwe na rimwe.

Yagize ati: ” kuba yaba ibura rimwe na rimwe ni nkuko na telefoni ishobora kuyibura, icyo gihe ikibazo turagikurikirana tukareba ko ikora neza, tukaba dukangurira abagenzi kugirango bayikoreshe kuko nta kibazo kugeza ubu iragira.”

Nubwo ubuyobozi bwa RURA buvuga ko nta kibazo gihari, umwe mu bayobozi b’Amasosiyeti atwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, na we yemeje ko iki kibazo gihari koko kandi ko banakigejeje ku bo bireba kugira ngo gishakirwe igisubizo vuba.

Aha umuntu yakwibaza niba aba bashoferi ari bo bafunga connection babishaka cyangwa RURA ikaba yirengagiza ibi bibazo kandi nyamara bihari bikazakomeza gutuma umugenzi akomeza kubihomberamo yishyura ibyo adakoresha.

Muneza Ferdinand

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. najyaga MVA I kanombe -ville nkagenda nkagaruka nifitiye 500frw none bayagize 330 bongeyeho 80frw ya Wi-Fi kandi sinjya nyikoresha peeee.MTA yibamo Philibert Nsengimana yahangiye akazi abatekamutwe ariko rubanda rugufi nitwe tubihomberamo.gusa Wi-Fi bayiahyizemo yajya iturangaza tukabona icyo duhugiraho kubera amasaha tumara mu nzira

  2. URETSE KUBESHYA SE RURA IYOBEWE KO ICYO KIBAZO GIHARI
    NUKO BATAHAYE AGACIRO ABOBAKORERA ARIYA MAFARANGA YONGEJWE
    ATANGWA NUMUGENZI, BO BIGARAMIRE.
    GUSA UMUNSI UMUBYEYIWACU YABIMENYE BAZAVUGANGO BIRAZA GUKEMUKA NKAHO BATARI BABIZI . NUKURI BIRAKABIJE BAKOSORE

  3. Mubyukuri nta narimwe iyi connection yigeze ikora RURA nibigenzure irasanga ntanarimwe yigeze ikora. bigenzura nibintu byoroshye company zitanga connection zerekane uko biteye. thx

Tanga Igitekerezo