Abanyonzi barifuza ubwishingizi nk’ibindi binyabiziga byose

Amagare ni kimwe mu binyamitende byemerewe kugenda mu mihanda yose yo mu Rwanda. Abayatwaraho abagenzi usanga bahabwa ibihano nk’iby’abatwara ibinyabiziga bisanzwe birimo nko kwandikirwa igihe bahagaze nabi ndetse n’ibindi bitandukanye. Ariko ku bijyanye n’ubwishingizi usanga icyo kinyamitende gitandukanye n’ibindi binyabiziga.

Mu Rwanda hashyizweho Ikigega cy’Ingoboka ku bwishingizi bw’uburyozwe bw’impanuka z’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka n’izikomoka ku nyamaswa, ariko icyo kigo mu bo kishingira ntabwo harimo n’abaguye mu mpanuka yatewe n’amagare.

Bamwe mu bakoresha umuhanda ubu baravuga ko batumva uburyo amagare afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda ariko ibyago ateza bikaba nta gikurikirana. Aha ni ho bahera basaba ko aya magare na yo yahabwa ubwishingizi nk’ibindi binyabiziga byose.

Kanamugire Jean Paul waganiriye na Makuruki.rw yagize ati:” Ndababwiza ukuri ibintu byarakomeye, amafaranga yarabuze. Ubu twe dusigaye twigendera ku magare kubera ariyo ahendutse. Batubabarire rwose babashyire mu bwishingizi ni yo impanuka yaba kuko idateguza byibuze umuntu abe yafashwa.”

Uretse kuba iki kibazo ku ikubitiro kizamuwe n’abakoresha umuhanda, abanyonzi na bo bemera ko iki kibazo giteye inkeke, bityo bakavuga ko nabo baramutse bahawe ubwo bwishingizi byatuma akazi kabo karushaho kugenda neza. Gusa hari n’abatazi niba ubwo bwishingizi bubaho cyane ko bitsa kuri mutuelle bavuga ko bumva ihagije mu kwishyura mu gihe habaye impanuka.

Umwe mu bo twasanze Kicukiro yagize ati:” Erega natwe turifuza ubwo bwishingizi, ariko ababishinzwe ntibabyemera. Muzatubarize.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa polisi yu Rwanda ishami ryo mu muhanda, buvuga ko byaba byiza abatwara amagare na sosiyete z’ubwishingizi baganiriye ku buryo bwo guhabwa ubwishingizi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP JMV Ndushabandi, asanga ari byiza ko ikinyabiziga n’ikinyamidende byose bigenda mu nzira nyabagendwa byaba bifite ubwishingizi bugoboka ugitwaye ndetse n’uwo cyahungabanyije.

Yagize ati:” Birakwiye ko rwose na bo bajya mu bwishingizi. Ubu hatangijwe gahunda yo kubashyira mu makoperative nk’abatwara za Moto kugira ngo uwagira ikibazo Koperative ye ibe yamugoboka.”

Mu gushaka kumenya impamvu nyamukuru ituma aya masosiyeti y’ubwishingizi atemera gutanga ubwishingizi ku magare, twavuganye n’umuyobozi w’imwe mu masosiyeti atanga ubwishingizi mu Rwanda, maze asobanura ko itegeko bagenderaho ritemerera amagare kubona ubwishingizi.

Yagize ati:” Amagare nta moteur agira kandi ni ko itegeko ribidusaba. Ubwo rero urumva ko bitashoboka, ariko kuva babyifuza twazabiganiraho tukareba igikwiriye.”

Mu mwaka wa 2014, Abasenateri bagize Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena y’u Rwanda, basabye ko abatwara abagenzi ku magare (Abanyonzi) bahabwa ubwishingizi nk’uko bigenda ku binyabiziga bitwara abagenzi mu muhanda.

Aba basenateri bahera ku kuba abatwara amagare mu mihanda migari ngo bari mu bibasirwa n’impanuka zishyira mu kaga abakoresha ayo magare.

Kugeza ubu nta rwego na rumwe rwa Leta rwigera rubazwa ibijyanye n’impanuka z’amagare, nyamara agenda ahitana abantu hirya no hino mu mihanda yo mu Rwanda.

Muneza Ferdinand

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo