Kwamamaza

SERVICE

Abakozi basabwe gukurikirana umuhango w’irahira rya Perezida badasibye akazi

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Abakozi basabwe gukurikirana umuhango w’irahira rya Perezida badasibye akazi

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Judith Uwizeye

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yatangaje ko kuri uyu wa 18 Kanama, umunsi w’irahira rya Perezida wa Repubulika serivise zizakomeza gutangwa nkuko bisanzwe nubwo bitababuza gukurikirana uwo muhango bakoresheje uburyo butandukanye.

Kagame Paul uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda azarahira kuri uyu wa 18 Kanama 2017.

Muri uyu muhango, abaturage b’ingeri zitandukanye bawututumiwemo bakaba bazahurira kuri sitade Amahoro aho uyu muhango uzabera. Uyu muhango kandi uzanitabirwa n’abakuri b’ibihugu batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi.

Mu butubwa Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, iyi Minisiteri yatangaje ko kuri uyu munsi nta kiruhuko rusange gihari.

Abafite televiziyo na radiyo ngo bazakurikirana uyu muhango wo kurahira kwa Paul Kagame bari mu kazi kabo gasanzwe.


Ubutumwa bwa MIFOTRA

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo mu Rwanda Judith Uwizeye yatangarije RBA ko nubwo uyu ari umuhango ukomeye udakwiye guhagarika gahunda zose mu gihugu, yavuze ko abantu batazaba bitabiriye ubutumire bw’abatumiwe kuri sitade Amahoro bose bazakomeza akazi kabo nkuko bisanzwe kugirango hatazagira ababura serivise bakeneye kuri uriya munsi.

Minisitiri Uwizeye yavuze ko abantu bashobora gukurikirana uyu muhango w’irahira ku mateleviziyo cyangwa ama radiyo ariko ntibahagarike akazi ku buryo mu gihe uwo muhango uzaba urangiye cyangwa utaratangira abantu bazaba barimo gukora imirimo yabo nkuko bisanzwe.

Yagize ati: "Serivise zizakomeza gutangwa nkuko bisanzwe cyane cyane ko dufite n’abashyitsi benshi n’abandi bantu benshi bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida wa Repubulika, Serivise zizakomeza gutangwa nkuko bisanzwe abazishaka bazihabwe, abantu bashobora gukurikirana uriya muhango w’irahira rya Perezida bari no mukazi bagafata uriya mwanya bagakurikirana umuhango hanyuma warangira bagakomeza imirimo yabo."

Avuga ko ibi yizeye ko bizubahirizwa kandi bigakorwa mu budasa busanzwe buranga abanyarwanda.

Ati: "Muri bwa budasa bw’abanyarwanda tugomba kubikora byombi icyarimwe kandi birashoboka. Abazasiba akazi kubera ko bitabiriye ubutumira birumvikana kuko bugomba kwitabirwa byanze bikunze ariko uzagasiba kubera yuko yagiye kubikurikiranira kure azabanza abyumvikaneho n’umukoresha we."

Minisitiri Uwizeye yavuze ko nta konji rusange ihari avuga ko abanyeshuri ku mashuri na bo bazakomeza amasomo yabo nkuko bisanzwe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza