Kwamamaza

Presidential Election2017

UDPR yashimiye Kagame kubw’intsinzi mu matora imwifuriza u Rwanda rw’agaciro

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
UDPR yashimiye Kagame kubw’intsinzi mu matora imwifuriza u Rwanda rw’agaciro

Ishyaka riharanira ubumwe bw’abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) hamwe n’abayoboke baryo bashimiye Perezida Kagame n’umuryango FPR-Inkotanyi batsinze amatora y’umukuru w’igihugu.

Ishyaka UDPR riri mu mashaka umunani yari yatangaje mbere yo kwiyamamza ko agomba gushyigikira Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu ndetse baranabikoze bamuherekeza mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Nyuma y’uko amtora arangiye ndetse FPR na Kagame bagatsinda amatora, UDPR yatangaje ko yishimiye iyi ntsinzi.

Bagize bati:”tunejejwe no kugushimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika intsinzi ihambaye mwegukanye , ni intsinzi ya FPR-Inkotanyi ni intsinzi y’imitwe ya politiki yabashyigikiye, ni intsinzi y’abanyarwanda bose. Dutewe ishema no kugira agaciro mu Rwatubyaye no mu mahanga”

Iri shyaka ryavuze ko ritazatererana Parezida Kagame mu guteza imbere igihugu. Bati:” ubuyobozi bw’ishyaka UDPR n’abayoboke baryo ntituzagutenguha , imbaraga, ubwenge, ubuhanga, ubushishozi, kujya inama no gukorera hamwe nibyo bizakomeza kuturanga. Tuzakomeza intumbero y’ishyaka UDPR yo gukomeza kubaka ubumwe bw’abanyarwanda na demokarasi”

Iri shyaka ryifurije nyakubahwa Paul Kagame amahirwe n’ubuzima bwiza mu kazi kandi bamwifuriza kuyobora ubRwanda rw’agaciro.

"Nyakubahwa Perezida wa Repubulika tubifurije imirimo myiza, ubuzima bwiza, imikoranire myiza . Tubifurije u Rwanda rw’agaciro karambye , u Rwanda rufite ijambo mu ruhando rw’amahanga.”

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza