Paul Kagame amaze gutora umukuru w’igihugu, kurikira uko amatora akomeje kugenda

Paul Kagame, Umukandida watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017, yitabiriye amatora aherekejwe n’umufasha we Jeannette Kagame.

Paul Kagame usanzwe ayobora u Rwanda mu myaka 23 ishize, yatoreye mu Rugunga kuri site y’ishuri rya APE Rugunga.

Paul Kagame yaje aherekejwe n’umufasha we Jeannette Kagame ndetse n’abana babo bose batoreye kuri iyi site.

Akigera kuri iyi site Paul Kagame yakiriwe na Visi Perezida w’Umuryango FPR-Inkotanyi Bazivamo Christophe n’umunyamabanga mukuru wa FPR NgarambeFrancois bamuha ikaze kuri site y’itora.


.

Bazivamo na Ngarambe bakira Paul Kagame

Kuri iyi site Kagame yatoreyeho hari hari abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye ariko akimara gutora nta kiganiro yagiranye na bo ahubwo yahise yongera aragenda.





Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bamaze gutora umukuru w’igihugu


Ange Kagame na Cyomoro Ivan bakurikiranye n’ababyeyi be gutora umukuru w’igihugu

Uretse Paul Kagame, Abandi bakandida bahatanira kuyobora u Rwanda ari bo Frank Habineza na Philippe Mpayimana na bo bamaze gutora ndetse baganira n’abanyamakuru bababwira uko babonye aya matora kuva batangira kwiyamamaza.


Umukandida Frank Habineza watanzwe na DGPR yamaze gutorera Kimironko aganira n’abanyamakuru benshi bari bamutegereje.


Umukandida wigenga Philipe Mpayinmana na we yatoreye mu Biryogo.

Kanda hano ukurikire uko amatora yagenze hirya no hino mu gihugu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo