Kwamamaza

Presidential Election2017

Musanze: Ibyishimo byari byose kuri Nyirarwangano utabona wabashije gutora akoresheje Braille

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Musanze: Ibyishimo byari byose kuri Nyirarwangano utabona wabashije gutora akoresheje Braille

Nyirarwangano Jacqueline umubyeyi w’imyaka 40 utuye mu Murenge wa Kiningi, mu Karere ka Musanze , usanzwe afite ubumuga bwo kutabona aratangaza ko yishimiye kwitorera umukuru w’igihugu yifashishije urupapuro w’itora rwagenewe abatabona rukoresheje inyandiko ya braille kuko yizeye ko uwo yatoye ari we yashakaga.

Byari bisanzwe bimenyerewe ko abaturage bafite ubumuga bwo kutabona bagejeje igihe cyo gutora bashaka abana babatorera umukandida bifuza.

Mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri uyu mwaka wa 2017, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyizeho uburyo bushya bwo gufasha abafite ubumuga bwo kutabona aho bakoresha impapuro zandikishijwe mu nyandiko ya braille, mu rwego rwo kubafasha kwitorera umuyobozi wabo bizeye ko ari we.

Nyirarwangano Jacqueline umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona watoreye mu karere ka Musanze mu Murenge Kinigi, yadutangarije ko mu bihe byashize aho yatorerwaga n’undi muntu yabaga atabyizeye neza ko uwo amutoreye ari we ashaka.

Yagize ati “ mbere baranyerekeraga, bakampfata akaboko kugira ngo ntere igikumwe. Kubera ko babaga bamfashe najyanaga impungenge.”

N’akanyamuneza kenshi, Nyirwangano Jacqueline yavuze ko ubu yatoye neza ndetse ko yizeye ko umukandida umuri ku mutima ari we yahaye ijwi rye nta ngingimira afite z’uko yaba yatoye uwo adashaka.

Yagize ati “ mbonyemo ikinyuranyo na mbere,biranshimishije kuko ubu ni njye ubyikoresheje, nta gahato mbese uwo ntoye amvuye ku mutima.”

Mu gihugu hose hari abafite ubumuga bwo kutabona bagera kuri 177,000, ariko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iherutse gutangaza ko abazatora bari hagati y’ibihumbi 5 n’ibihumbi 10.

Nyirarwangano avuye kwitorera akoresheje braille

yaje arandaswe n’umuturanyi we

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza