Icyo nifuza cyo narakivuze, ibisigaye ni ugutegereza ibiva mu matora - Dr. Biruta

2

Perezida w’Ishyaka riharanira Demukarasi n’imibereho myiza (PSD), Dr. Vincent Biruta usanzwe ari na Minisitiri w’Umutungo kamare mu Rwanda aratangaza ko amatora yo kuri uyu w 04 Kanama 2017 ateguye neza kandi bategereje ibiza kuva mu matora nyuma y’urugendo rw’umukandida bamamaje.

Ibi Dr. Biruta yabitangaje nyuma yo kurangiza igikorwa cyo kwitorera Perezida wa Repuburika, aho yatoreye mu Murenge wa Kimironko, mu Kagali ka Kibagabaga mu mudugudu wa Nyirabwana.

Mu kiganiro yahaye Makuruki.rw amaze gutora, Dr.Biruta yatangaje ko ibikorwa by’amatora biteguye neza akurije uko yasanze amatora n’ahatorerwa biteguye.

Ati: “…..Icyo navuga mbonye ni uko ku biro by’itora bimeze, neza hari umutuzo, abaturage baratora nta mubyigano, ibintu byose biragenda neza n’icyumba cy’itora kimeze neza.., nta mwanya bifata, ni ibintu biteguye neza uko bigaragara.

Tumubajije uko biteguye Ibiza kuva mu matora bakurije n’imbaraga bashyize mu kwamamaza umukandida wabo, Dr. Biruta akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka PSD ryashyigiye Paul Kagame, avuga ko bagaragaje icyo bifuza igisigaye ari ugutegereza.

Ati”…twamamaje umukandida , twavuze n’uko tubibona twese, igisigaye ni ugutegereza ibiva mu matora, kuko amatora yatangiye ntabwo dukomeza kwamamaza, icyo nifuza cyo narakivuze igisigaye ni ugutegereza ikiva mu matora.

Tubibutse ko ishyaka PSD ryatanze ndetse rikamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR, Dr.Biruta akaba ku wa 02 Kanama 2017 yaratangaje ko biteguye gutsinda kandi ndetse ko atari ibanga.

Dr. Biruta n’umuryango ubwo bari bageze ku biro by’itora

Yabanje kwerekana ikarita y’itora n’irangamuntu

Ashyira urupapuro rw’itora ahabugenewe


Dr. Vincent Biruta aganira na Makuruki.rw nyuma yo gutora

Amafoto: Karangwa G/ makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo