Iby’ibanze byavuye mu matora: Kagame yarushije cyane abahanganye nawe

Mu majwi y’abatoye Perezida wa Repubulika amaze kubarurwa hirya no hino mu gihugu, Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi, niwe uza imbere y’abandi mu gihe Mpayimana na Habineza bagenda barushanya ibice.}}

Amatora y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yarangiye saa Cyenda z’amanywa kuri uyu wa 04 Kanama 2017 hatangira igikorwa cyo kubarura amajwi hirya no hino mu gihugu kugirango hamenyekane umukandida watorewe kuyobora igihugu.

Ahagana saa yine z’ijoro Komisiyo y’igihugu y’amatora nyuma yo gukusanya 20% y’amajwi byagaragaye ko umukandida Paul Kagame ari imbere ndetse cyane.

Icyo gihe ku majwi yari amaze kuboneka angana na 20% y’abatoye bose mu gihugu, Frank HABINEZA afite 0,27%, Philippe MPAYIMANA 0,73% naho Paul Kagame 98,75%.

Nyuma yo kubarura amajwi ku kigero cya 40%, Kagame yakomeje kuza imbere. Kuko Frank HABINEZA yari afite 0,34% , Philippe MPAYIMANA afite 0,22%, mu gihe Paul KAGAME yari ari imbere n’amajwi 99,38%.

Komisiyo y’amatora yakomeje kubarura igeza ku majwi 5 498 411 bangana na 80% y’’abantu bose batoye. Amajwi abakandida bagize Frank HABINEZA ni we uri inyuma kuko abamutoye ni 24 904 bangana na 0,45% mu gihe Philippe MPAYIMANA yagize amajwi 39 620 angana na 0,72% naho Paul KAGAME yagize amajwi 5 433 890 angana na 98,66%%.

Nyuma yo kubara amajwi yose 100%, Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje by’agateganyo ko Frank Habineza afite amajwi angana na 0.47% mu gihe Mpayimana afite 0. 73% naho Paul Kagame 98.63%.

Mpayimana nyuma yo kubona ibivuye mu ibarura ry’amajwi kuri 40% yavuze ko yishimiye amajwi amaze kugira, kandi avuga ko azafatanya n’abandi banyarwanda kwishimira uzaba yatsinze kuko nubundi yamaze kwigaragaza.

Mpayimana yemeje ko FPR na Paul Kagame batsinze amatora kandi ko azafatanya nabo kubaka igihugu. Yavuze ko azakomeza gukora ibikorwa bya politiki mu nyungu z’igihugu n’abagituye

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko amajwi y’agateganyo nyir’izina avuye mu turere twose tw’igihugu azatangazwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Kanama 2017 mu masaha y’igicamunsi.

Dr Frank Habineza yatangaje ko yemera ibyavuye mu matora ariko akavuga ko atanejejwe na byo kuko atari byo yari yiteze.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo