Kwamamaza

Presidential Election2017

Ibyavuye mu matora turabyemera ariko ntitubyishimiye- Dr. HABINEZA Frank

Yanditswe

kuya

na

Lambert
Ibyavuye mu matora turabyemera ariko ntitubyishimiye- Dr. HABINEZA Frank

Abayobozi ba Green Party mu kiganiro n’Itangazamakuru

Nyuma y’amasaha make hatangajwe ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, aho Umukandida w’ishyaka Democratic Green party of Rwanda Dr. Frank Habineza atsindiwe ku majwi 0,45% mu majwi y’gateganyo, uyu mukandida aratangaza ko bakiriye ibyavuye mu matora kandi ko babyemera gusa ngo ntibabyishimiye kuko atari byo bari biteze.

Ibi Dr. Frank Habineza yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Lemigo Hotel ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 05 Kanama 2017, aho yavuze ko amatora ari nk’umupira w’amaguru ko hari ubwo ibyo wari witeze atari byo ubona bitewe n’impamvu zitandukanye, ariko ngo bo nka Green Party ndetse nawe ubwe ntibyaciye intege kuko hari intambwe ishyaka riteye nk’ishyaka rishya rihatanye ubwa mbere.

Kuri Dr. Frank Habineza avuga ko atakwemeza ko yibwe amajwi bitewe n’uko nta bimenyetso yapfa kubona dore ko ahabarurirwa amajwi bitaba byemewe kuba wafata ifoto, ikindi akavuga ko n’indorerezi ze zisaga Magana atanu hari aho zagiye zibangamirwa zikanakumirwa mu bikorwa byo kubarura amajwi, bityo bikaba byagorana kuba wabona aho ushingira uvuga ko wibwe amajwi.

Abajijwe niba gutsindwa ku kinyuranyo gikomeye n’umukandida wa FPR mu gihe yari yatangaje ko yizeye gutsindira ku majwi menshi bitaba ari ikimenyetso cy’intege nke, Dr Habineza yavuze ko Green Party itakoredheje intege nke ahubwo bashyizemo imbaraga nyinshi ndetse n’amafranga n’ubwo avuga ko atari menshi nk’aya FPR ariko bari bafite ahagije.

Dr. Habineza avuga ko imigambi ye (manifesto) ndetse n’abamushyikiye ntaho bagiye kandi ko bigaragarira buri wese mu gihugu ko yari ashyigikiwe, avuga ko badacitse intege kandi bazakomeza guhatana no mu yandi matora nk’ay’abadepite ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2018.

Dr. Habineza yakeje umukandida wa FPR Paul Kagame bigaragara ko ari we uzegukana intsinzi y’umukuru w’igihugu, ndetse ashimira abarwanashyaka ba Green Party bamushyigikiye kandi abasaba gukomeza no kudaciks intege.

Tubibutse ko Frank Habineza mu majwi amaze gutangazwa angana na 80% bigaragara ko aza ku manya wa gatatu n’amajwi 0.45%, aho akurikira Mpayimana Filipo wigengaga ufite 0,72 na Paul Kagame wa FPR umaze kugira amajwi asaga 98 ku ijana mu majwi amaze kubarurwa.

Muvunyi Arsene

Itangazo rigenewe abanyamakuru

IBITEKEREZO

  • dada Yanditse:

    Tuza,urabona wahatana nakagame?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza