Kwamamaza

Presidential Election2017

AMATORA2017: Abatoye bwa mbere bati ’tugize umugisha wo guhera kuri Perezida’, abakuze bati ’ntitwasinziriye’

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
AMATORA2017: Abatoye bwa mbere bati ’tugize umugisha wo guhera kuri Perezida’, abakuze bati ’ntitwasinziriye’

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2017, nibwo abanyarwanda baba imbere mu gihugu bazindukiye mu gikorwa cyo kwitorera umukuru w’igihugu mu gihe ababa hanze yarwo bo batoye ku munsi w’ejo hashize.

Mu bice bitandakanye byose by’igihugu ku isaha ya saa 6h00 bari batangiye gutora dore ko ibikoresho byose byari byaraye ku masite y’itora. Mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali Makuruki yageze yasanze abantu bitabiriye ku bwinshi babukereye baje kwitorera umukuru w’igihugu.

Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Niboye mu tugari twa Gatare na Niboye twasanze abantu benshi bazindukiye mu matora ubona ko bishimye cyane kuko bagize uruhare mu kwitorera umukuru w’igihugu.

Umwe mu baganiriye na Makuruki utuye mu kagari ka Niboye mu murenge wa Niboye wari waje gutora ari na bwo bwa mbere yari atoye yavuze ko yishimiye cyane kuba yatoye ku myaka ye 18.

Kalisa Adolphe ati ”Iyo ntagira amahirwe yo kugira uruhare mu kwitorera umukuru w’igihugu byari kumbabaza cyane. Kuko niba hari ikintu cyari kindaje ishinga ni iki, ibi bigaragaza demokarasi dufite mu gihugu aho tugira uruhare mukwitorera umukuru w’igihugu n’izindi nzego. Ubu ndishimye kuba nujuje imyaka yo gutora nkahera ku mukuru w’igihugu.”



Bari babukereye



Mu byumba by’itora imbuto zari zateguwe

Bamwereka aho agomba kwiherera agatora

Nyuma yo gutora ashyira urupapuro ahabugenewe

Mu kagari ka Gatare ko murenge wa Niboye kagizwe n’imidugudu igera ku munani batoreye kuri site ya Gatare ku kigo cya mashuri abanza ya Kicukiro, abantu naho bari benshi cyane bazindukiye mu matora nabo bari bazindutse kugira ngo batore ubundi bahite bikomereza gahunda zabo.





Asohoka mu cyumba cy’itora gitore

Si mu karere ka Kicukiro giusa kuko twageze no mu karere ka Gasabo maze dusura site y’itora y’akagari ka Rukiri ya II batoreye kuri site y’ikigo cya mashuri cya Remera Catholique ya II, aka Kagari kakaba kagizwe n’imidugudu 5 ari nayo yatoreye kuri iyi site.

Umukecuru ugaragara w’imyaka 68 yatangaje ko uyu munsi atari gusinzira ibitotsi by’urukerera azi ko uyu munsi ari amatora yo gutora perezida.

Ati “Ubwo wowe wasinzira? Saa 6:30’ nari ndi hano, naje kwitorera Perezida,natoye neza nta kibazo ntawenyeretse uwo ngomba gutora, nitoreye uwo nshaka kandi mbona uzangirira akamaro.”


Winjira aho akagari ka Rukiri ya II muri Gasabo katorewe

Imbere mu kibuga hari hateguye neza cyane

Umurongo bari bawugezeho kareeeee


Polisi y’igihugu nayo yari yabukreye

Nyuma yo gutora umupolisi ashyira urupapuro rw’itora ahabugenewe

Nabo bari bagiye ku murongo

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza