Uwa 4 mu bakekwaho kwica Kim Jong-nam yatawe muri yombi

Igipolisi cya Maleziya cyatangaje ko cyataye muri yombi Ri Jong Choi umunya Koreya ya Ruguru kimukekaho kugira uruhare mu rupfu rwa Kim Jong-nam wari umuvandimwe wa Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-un.

Ri Jong Choi abaye uwa kane utawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya Jong-nam nyuma ya Doan Thi Huong wagaragaye mu mashusho ya CCTV yamwerekanye ari wenyine ku kibuga cy’indege, n’undi mukobwa nawe wagaragaye muri aya mashusho ari iruhande rwa Kim nyuma akaza gutwarwa n’umusore bivugwa ko ari inshuti ye, mu modoka nawe wamaze gutabwa muri yombi(umusore).

Nubwo kugeza ubu bitaramenyekana uburyo uyu mugabo yaba yarishwemo, ariko birakekwa ko yaba yarishwe hakoreshejwe umuti w’uburozi bamujombaguye mu nshinge ubwo yari yategewe ku kibuga cy’indege cya Kuala Lumpur kuwa mbere w’iki cyumweru.

Ambasade ya Koreya ya Ruguru muri Maleziya yari yamaganiye kure isuzumwa rikorwa n’abaganga kugira ngo hamenyekane icyo Jong-nam yaba yarazize, ivuga ko ibizavamo byose itazabyemera, ahubwo isaba ko umurambo wa Kim wakoherezwa muri Koreya ya Ruguru bidatinze agashyingurwa nkuko BBC ibivuga.

Koreya y’Epfo yo yatangaje ko urupfu rwa Kim Jong-Nam, ari igikorwa cyateguwe na Koreya ya Ruguru, ikomeje kwikoma abashaka kunenga ubutegetsi bwayo, gusa Nyakwigendera Jong-Nam akaba yari yaravuze ko ntakibazo yari afitanye na murumuna we Kim Jong-Un.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo