Undi mugore yashinje Trump kumushurashuza

Karena Virginia yiyongereye ku bandi bagore bashinje Trump gushaka kubashurashuza abakorera ibikorwa bibaganisha ku mibonano mpuzabitsina ku gahato.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i New York, Karena Virginia yavuze ko Trump yamukoze ku mabere bari kureba amarushanwa ya Tennis mu mwaka wa 1998.

Yavuze ko yahisemo kubivuga kubera ibisubizo Trump yatanze ubwo yashinjwaga n’abandi bagore gushaka kubafata ku ngufu nk’uko BBC ibitangaza.

Abagore icumi ni bo bamaze kuvugira ku mugaragaro ko Trump yabitwayeho nabi ashaka kubashurashuza abakorera ibikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsinda.

Ibi byose byabaye nyuma y’aho hasohowe amashusho agaragaza Trump yivuga ibigwi uko akora ku bagore uko yishakiye, aya mashusho yasohotse mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira.

Trump wiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahagarariye ishyaka ry’Abarepubulike yavuze ko aba bamushinja ibi ari ababeshyi ruharwa, umugore we nawe yavuze ko ibi bikorerwa umugabo we ari akagambane.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo