Umwami wa Maroc yatangaje ko u Rwanda rutanga icyizere nubwo rwashegeshwe na Jenoside

Umwami wa Maroc Mohamed VI uri mu ruzinduko mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi, maze atangaza ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi, uko rumeze ubu bitanga icyizere cy’ejo hazaza.

Umwami Mohamed VI wari uherekejwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, Minisitiri w’umutungo Kamere Vincent Biruta, n’Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana, yabanje kunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishyinguye muri urwo rwibutso.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Umwami Mohamed VI yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo ari amateka mabi ariko azakomeza kwibukwa.

Yagize ati “Jenoside ni ibihe bibi kandi ni n’amateka Abanyarwanda bazakomeza kwibuka.Ni ubwicanyi ndengakemere buzakomeza kwibukwa mu mitwe ya mwene muntu.Icyakora kuri ubu Rwanda ruri kubona ubuzima, rwifitiye icyizere kandi ruragaragaza ejo hazaza heza.”

Umuyobozi w’urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, Honore Gatera yavuze ko kuba umwami Mohamed yasuye urwo rwibutso ari isomo ku isi hose, n’umwanya wo kwiga uko abantu bakwirinda ubwicanyi ndengakamere.

Ati “Twishimiye kwakira nyakubahwa umwami Mohamed VI kandi twizeye ko uruzinduko rwe ruzafasha mu kwigisha isi ibya Jenoside yakorewe Abatutsi hirindwa ubwicanyi ndengakamere kandi haharanirwa ko nta handi byakongera kuba.”

Umwami Mohamed VI uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, aho yaganiriye na Perezida Kagame ubufatanye mu bijyanye n’ingufu, ishoramari ndetse n’ubuhinzi.

Nyuma yo gusura u Rwanda azasura Tanzania na Ethiopia.


Umwami Mohamed VI asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi/Photo Gisozi Memorial

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo