Kwamamaza

Politiki

Green Party iratabariza abanya Kayonza bugarijwe na Nzaramba

Yanditswe

kuya

Green Party iratabariza abanya Kayonza bugarijwe na Nzaramba

Dr Frank Habineza, umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda

Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr. Frank Habineza mu izina ry’ishyaka ahagarariye yasabye Leta y’ u Rwanda gukemura ikibazo cy’inzara kivugwa mu karere ka Kayonza ndetse n’ahandi yaba iri hose mu gihugu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, kuri uyu wa 16 Kamena 2016, Umuyobozi w’ishyaka Green Party Dr.Frank Habineza yasabye Leta y’ u Rwanda kugoboka abaturage bugarijwe n’ikibazo cy’inzara cyane cyane mu karere ka Kayonza ndetse n’ahandi kiri mu gihugu hose.

Yagize ati “Turasaba Leta y’u Rwanda gukemura vuba ikibazo cy’inzara ivuza ubuhuha mu karere ka Kayonza n’ahandi mu Rwanda”

Mu minsi ishize, bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rwinkwavu batangarije Ijwi rya Amerika ko ikibazo cy’inzara bise Nzaramba koko kibugarije ndetse ko hari na bamwe mu baturage basuhukiye mu yindi mirenge ndetse ko hari n’abayihungiye hanze y’igihugu nk’uko bigaragara mu nkuru y’ikinyamakuru Ijwi rya Amerika yo kuwa 15 Kamena 2016.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rwinkwavu bwemeje ko abaturage bawutuye bagera ku bihumbi 12 000 bugarijwe n’inzara ariko yongeraho ko Leta yatangiye kubagoboka.

Umuyobozi w’uyu murenge Claude Bizimana kandi yavuze ko igishanga abaturage bavuga ko bari barabujijwe kubyaza umusaruro ubu bamaze kugisubizwa.

Icyakora hari bamwe muri bo bavuga ko inkunga batangiye guhabwa na Leta itabageraho bose, ubuyobozi bwo bukavuga ko bwahereye ku bababaye kurusha abandi.

Intandaro y’iyi nzara abaturage b’umurenge wa Rwinkwavu bavuga ko ibugarije, bavuga ko yatewe n’uko igishanga bari basanzwe bahingamo ibibatunga ngo babujijwe kugihingamo imyaka igera muri ibiri nyuma y’uko haje umushingwa wa RCSP ukagitunganya ngo kizahingwemo umuceri, ariko bikarangira utanahinzwemo.

Nyuma yaho ngo aba baturage bugarijwe n’ubukene bukabije bitewe no kubura aho bahinga ibibatunga, ibintu byatumye abantu bagera kuri 30 muri uwo murenge basuhuka bakajya gushaka amaronko ahandi harimo no mu bindi bihugu nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwinkwavu Claude Bizimana, yari yabitangarije Makuruki.rw ku itariki ya 9 Kamena 2016.

IBITEKEREZO

  • emmanuel Yanditse:

    nshima uwise iyi nzara "nzaramba". koyonza nibihangane ni "rurihose" no muri ya mazu meza ya Kigali bararya ntibahage!

  • fk Yanditse:

    Reta ntibiriho ahubwo barubaka tu inzara nitumara hazabamo bande se?

  • joan Yanditse:

    Oya rwose birababaje aho abaturage basuhuka kubera inzara.mureke murebe ni aho bitangiriye nahandi bizahagera.ese ubwo kwambura abantu aho bahingaga hari habatunze ubwo bumvaga ko batungwa niki? Nkuko twibohoye mumutekano;mugomba kudufasha no kwibohora mu nzara

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza