Kubwira Leta ngo ishakire imirimo abashomeri ni ubutesi-Past Ngwabije

13

Pasiteri NGWABIJE Sylvestre

Umuryango utegamiye kuri Leta Love and Hope Bugingo uravuga ko ushyigikiye ijambo Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo aherutse kuvuga ku bijyanye no kwihangira imirimo bamwe bakaryumva nko gushinyagurira abatagira akazi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza humvikanye impaka ku magambo yavuzwe na Uwizeye Judith.

Icyo gihe Minisitiri yagize ati" Niba tuzi icyo dukora, tukaba dushonje, tukaba dushaka amafaranga, ya mirimo natwe ubwacu tuzashyiramo uruhare, tuzashyiramo ubushake mu kuyihanga…Ninumva nshonje, nshaka amafaranga, nanjye nzagira uruhare mu guhanga cyangwa mu gushyiraho icyamfasha kugira ngo mbashe gufungura.”

Umuyobozi w’uyu muryango Past NGWABIJE avuga ko nta kibazo kiri mubyo Minisitiri yavuze kuko byari bigamije guhamagarira abadafite imirimo kuba aba mbere mu gukemura ikibazo cy’ubushomeri.

Yagize ati: "Tugarutse ku magambo Minisitiri yavuze, ko niba umuntu ashonje ari we ufata iya mbere mu gushaka ibyo arya, agafata iya mbere mu gushaka icyo yakora kugirango abone amafaranga, mu by’ukuri ayo magambo ibitaribyo birimo ni ibihe ?

.....Ubwo rero mwashakaga ya magambo y’abanyapolitiki bamwe ameze nk’ibibyiniriro ngo tuzabashakira imirimo, tuzabashakira ibyo murya….. ! Umuntu niwe ushaka uburyo yakwikemurira ikibazo mbere y’uko abandi bamwunganira, na bibiliya iravuga ngo udakora ntakarye."

Ashimangira ishingiro ry’aya magambo Minisitiri yavuze, Ngwabije yagize ati: "Ndemeranywa na we ko umuntu wa mbere ugomba gushaka umuti wo kwivana mu bushomeri ari umushomeri, abandi bakaza bamufasha mu mugambi we wo kwivana mu bukene"

Uyu muryango ngo usanga kubwira Leta ngo ishakire imirimo abashomeri ari ubutesi " Haracyari imyumvire itari myiza mubo twifuza kuzamura, ikaba igomba guhinduka byanze bikunze niba dushaka kugera ku iterambere rirambye ntawe usigaye inyuma, kandi tukareka ibintu by’ubutesi no gufata mamamama……Tugomba kuba serious kuko urugamba turwana rurasaba ingamba zitarimo ubutesi,"

Ngwabije avuga ko ubundi mu nshingano z’umuyobozi uri ku rwego nk’urwa Minisitiri hatarimo gukora indi mishinga ku ruhande kuko ngo byabangamira imirimo ikomeye Leta iba yaramushinze dore ko bamwe bavugaga ko abayobozi aribo bagakwiye gutanga urugero bahanga imirimo.

Ati "Mu myitwarire y’umukozi wa Leta wo muri ruriya rwego ntiyemerewe kwishora mu nduruburi zo gushaka amafaranga kuko byakwica akazi katoroshye Leta iba yaramushinze ko gushakira abanyarwanda iterambere."

Ibi ni byo bituma avuga ko abadafite akzi bagomba gufata iya mbere mu guhanga imirimo hanyuma Leta igahera ku byo bakoze ikabafasha kubiteza imbere.

Icyakora hari inama aha Leta kuri za hahunda Leta igenda ishyiraho nka NEP- Kora Wigire mu guteza imbere urubyiruko na ba rwiyemezamirimo bato.

Ati: "Ndasanga amafaranga atangwa akwiye kugabanywamo ibice bibiri.Mbere yo kubwira umuntu ukiri hasi cyane guhanga umurimo, atazi n’uko imirimo itangirwa n’uko ikorwa, hakwiye kubaho icyiciro twe twise MBYUTSA NIGENZE.

Nk’umuntu urangije amashuri yaba ayisumbuye, amakuru cyangwa ay’imyuga, mbere yo kumushora mu mabanki ngo afate inguzanyo, akwiye kugira urwego runaka agezwaho"

"Hiyongeraho kuba inzego zitandukanye za Leta zikwiye gushyiraho Iteganyabikorwa kuri buri mushinga kuko ngo hari aho ureba umushinga "ntumenye ngo igikorwa iki n’iki kizakorwa gite, urukurikirane rw’ibikorwa ni uruhe, amafaranga azagenda kuri buri cyiciro ni ayahe ? Bizakorwa nande, gute, ryari, hehe ? Umusaruro witezwe ni uwuhe ? Ibipimo bizagenderwaho mu gusuzuma ni ibihe ?"

Ibi ngo hakwiye kwiyongeraho imikoranire hagati y’inzego kugira ngo habeho hakaba kuzuzanya aho kwitana bamwana ku ishyirwa mu bikorwa rya za gahunda za Leta.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 13

  1. Uyu mupasyori iyo muganiriye agushyiramo challenges zo gushskisha icyo gukora. Leta iregirira ibigo bysyo abikorera, igashyiraho facilities zo guhanga umurimo. Ntabwo minister ariwe uzafata iysmnere Mu guhangira abashomeri akaxi. Twe tugeze kure namwe numuhaguruke.

  2. Ngwabije ibyo avuga arabizi.Umuntu utegereje ko bazamuhamagara ngo naze akazi kabonetse ari mu kaga gakomeye.Akazi karabuze,ariko se niba karabuze leta ikaba itwereka amahirwe ahari,ni ngombwa ko tuvuga ngo ubitubwira yahanze akahe?Ko afite akazi se uragira ngo niwe ubabaye?Muve mu bitotsi mushake icyo gukora.

  3. uyu we ndabona ariwe mutindi wakaraboneka reba ukuntu areba wagirango ni impunzi ark naba nazo ziba zarahunze birumvikana uyu we se?

  4. Ibyo uvuga nibyo cyane Pr. Abantu bageze ubwo babwizwa ukuri bagakanguka!Imana iguhe umugisha.

  5. Uriya wiyita pasteri ni mumureke nawe yahanze uwo kwiba rubanda. Ariko twese ntitwabeshwaho no kwiba .

  6. Uriya wiyita pasteri ni mumureke nawe yahanze uwo kwiba rubanda. Ariko twese ntitwabeshwaho no kwiba .

  7. Uriya wiyita pasteri ni mumureke nawe yahanze uwo kwiba rubanda. Ariko twese ntitwabeshwaho no kwiba .

  8. Uriya wiyita pasteri ni mumureke nawe yahanze uwo kwiba rubanda. Ariko twese ntitwabeshwaho no kwiba .

  9. Uriya wiyita pasteri ni mumureke nawe yahanze uwo kwiba rubanda. Ariko twese ntitwabeshwaho no kwiba .

  10. uyu we kandi ahaze umwuka wuhe niba leta idashakiye abaturajye uko babaho yaba imaze iki?ubona urya ayubusa batuye ukajyirango nabandi nuko uraga pouuu

  11. 1 | 2

Tanga Igitekerezo