Umunyarwanda yahawe kuyobora umuryango w’ibihugu byungukira kuri Nil

Umunyarwanda Innocent Ntabana ni we wahawe inshingano zo kuyobora umuryango wa NBI uhuriwemo n’ibihugu 10 byungukira ku mugezi wa Nil.

Ntabana abaye Umunyarwanda wa mbere uwuyoboye kuva ushinzwe mu 1999.Asimbuye kuri uyu mwanya umunya-Kenya Dr John Rao Nyaoro.

Nk’umuyobozi mushya w’uyu muryango, Ntabana arasabwa gukomeza gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere ryawo, gutegura igenamigambi rihamye, gukora ubugenzuzi rusange no guhuza ibikorwa byose biteza imbere imikorere y’uyu muryango.

Uyu muryango wa NBI (Nile Basin Initiative) ugizwe n’ibihugu nk’U Rwanda, u Burundi, Tanzaniya, Sudani , Sudani y’Epfo, Uganda, Misiri, Kongo, Etiyopiya, Kenya na Eritrea ya 11 ikora nk’igihugu kigenzuzi.

Ubuyobozi bw’uyu muryango buhererekanywa nyuma ya buri myaka ibiri. Ntabana wahawe kuwuyobora akaba ari umuyobozi wayo wa munani kuva ushinzwe kuwa 22 Gashyantare 1999.

Mu 1929, abakoloni b’ubwami bw’ u Bwongereza basinyanye amasezerano n’ibihugu bya Misiri na Sudani asaba ibindi bihugu bikora ku mugezi wa Nil kubanza gusaba uruhushya Misiri igihe bagiye kugira umushinga bakorera hafi ya Nil.

Uyu muryango rero washinzwe mu rwego rwo gukosora ibyari byarakozwe n’abakoloni kuko bo bari barahaye igihugu cya Misiri ububasha bwose bwo kugenzura umugezi wa Nil.

Ntabana wahawe kuyobora uyu muryango asanzwe afite ubunararibonye bw’imyaka 30 mu kugenzura imishinga itandukanye y’iteranbere ry’ibyaro, cyane cyane imishinga y’ubuhinzi , umutungo kamere wo mu mazi n’ibindi.

Yakoze mu miryango mpuzamahanga itandukanye nko mu ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi (FAO), umuryango mpuzamahanga w’iterambre ry’ubuhinzi (IFAD), yakoze kandi muri Banki nyafurika itsura amajyambere (AFDB), yanakoze mu muryango mpuzamahanga w’ibiribwa (WFP) muri Banki y’isi n’ahandi hatandukanye.

Uretse iyi mirimo yagiye akora, Innocent Ntabana ntabwo ari mushya mu muryango wa NBI kuko yabaye umuhuzabikorwa w’imishinga y’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’umusaruro wabwo ku rwego rw’Akarere kuva muri 2008 kugeza muri 2012.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo