Kwamamaza

Politiki

Hervé Berville wavukiye mu Rwanda yatorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa

Yanditswe

kuya

na

UWIMBABAZI Eric
Hervé Berville wavukiye mu Rwanda yatorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa

Hervé Berville, umusore wavukiye mu Rwanda yatsinze amatora abona amajwi amwemerera kuba umwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’Ubufaransa akazaba ahagarariye ishyaka rya Emmanuel Macron uyobora iki gihugu.

Nyuma y’amatora y’Abadepite yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kamena 2017, Ishyaka En Marche rya Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, ryatsindiye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko biha amahirwe Umunyarwanda kuba umwe mu bazagaragara mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa.

Ikinyamakuru Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, kivuga ko ibipimo by’ibyavuye mu matora bigaragaza ko ishyaka rya Perezida Macron rishobora gutsindira imyanya iri hagati ya 355 na 360 ku myanya 577 mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Iyo nsinzi igiye guha Perezida Macron ingufu zo gushyira mu bikorwa imigambi afitiye igihugu irimo kuvugurura no kuzamura ubukungu bw’igihugu nkuko yabitangaje yiyamamariza uyu mwanya ndetse bikarangira yegukanye insinzi ahigitse Marine Le Pen bari bahanganye kuri uyu mwanya ku bwiganze bw’amajwi 66.1%.

Mu Badepite bashya b’ishyaka En Marche rya Perezida Macron hazagaragaramo Hervé Berville umusore w’imyaka 27 wavukiye mu Rwanda akaba yararezwe n’umuryango w’Abafaransa.

Mu nteko ishinga amategeko uyu musore azaba ahagarariye umujyi wa Côtes-d’Armor (Dinan).

Hervé Berville wavuye mu Rwanda mu 1994 afite imyaka ine gusa, yatsinze amatora n’amajwi 64% mu gace ka Côtes-d’Armor (Dinan) gaherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Bufaransa.

Berville yatsinze aya matora ahigitse Umuyobozi w’Umujyi wa Dinan, Didier Lechien, na we washakaga uyu mwanya.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza